RFL
Kigali

Gukizwa no gusenga ntibikuraho inshingano zo gukorera imiryango yacu n’igihugu-Ev Ernest

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/06/2019 7:02
0


Tito 3:14 Kandi abacu nabo bige kumaramaza gukora imirimo myiza, babone uko bakenura ababikwiye kugirango abacu be kugumbaha.



Ibyakozwe n’intumwa 18:1- Hanyuma y’ ibyo Pawulo ava muri Atenayi ajya I Korinto asangayo umuyuda witwa Akwila wavukiye I Ponto wari uvanye muri Italiya n’umugore we Purisikira kuko Kilawudiyo yari yarategetse abayuda bose kuva I Roma, Nuko ajya kubasura Kandi kuko basangira umwuga, abana nabo bakorana imirimo , kuko umwuga wabo wari ukuboha amahema.

Hari mu mpera z’umwaka wa 50, nibwo intumwa Pawulo yajyaga I Korinto ajyanywe no guhamya Umwami Yesu n’iby’ubwami bw’Imana, Ubuzima bw’i Korinto bwari buhenze kuko wari umugi ukize kandi w’ubucuruzi wari utuwe cyane kandi ukorerwamo n’abantu batandukanye nk’Abaroma, Abagiriki , abayahudi n’andi moko, Pawulo rero yari aje mu mugi uzamusaba kubaho ubuzima busaba ubushobozi,  Ntiyigeze yifuza ko hagira utekereza ko aje gushakira amaronko mu kubwiriza ijambo ry’Imana cyangwa ngo abere umutwaro abamucumbikiye akihagera, ahubwo yahisemo gukoresheje amaboko ye ngo yikenure, niko gushyira imbaraga mu mwuga we utoroshye wo kudoda amahema afatanije na Akwila na Purisikira bakayagurisha bityo bakabonamo ibibatunga.

Pawulo rero nk’umwe mu ntumwa za Yesu wagize uruhare rukomeye mu kwagura ubwami bw’ Imana no kugeza kuri benshi inkuru nziza y’agakiza, ntiyahwemye guhugura, kwigisha no kubwira abizeye Yesu ko bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora kugirango ubwami bw’Imana butagibwaho umugayo kandi ko bukeneye kwiyubaka bitari mu mwuka gusa ahubwo no ku nyubako ubushobozi n’ahandi. Birababaza kandi Biragayitse iyo usanze umuntu ufite amaboko asaba amafaranga yo kwiyogoshesha, kugura amavuta cyangwa umwambaro kubera ubukene kandi yanze gukora akazi ngo karasuzuguritse si akazi k’abakozi b’ Imana ? Gucyena ni ibisanzwe ariko gucyena kuko wanze gukora birasuzuguritse! Gukizwa, Gusenga cyangwa kubwiriza ubutumwa bwiza ntibikuraho inshingano zo gukorera imiryango yacu cyangwa igihugu cyacu.

Abatuye igihugu nizo mbaraga zacyo, ni nayo mpamvu buri wese ashishikarizwa kugira umusanzu we kugirango igihugu gitere imbere, abanyamadini ni bamwe mu bagera ku baturage benshi bityo bakwiye kwigisha abantu iby’Ubwami bw’Imana no kureka ibyaha, ariko bakabibutsa ko mbere yo kujya mu ijuru bagomba kubaho mu isi kandi bakabaho ubuzima bagizemo uruhare kandi bwiza ( mu isi dukenera kurya, dukenera kwambara, dukenera gutunga abo twabyaye no kubafasha gutegura ubuzima bwabo, dukenera kubaka amazu, dukenera gutanga imisoro, kubaka ibikorwa remezo n’ibindi byinshi..) nk’uko twatangiye tubivuga ( Tito 3:14) Abantu bacu bakwiye kwiga gukora imirimo kandi bakayikora neza kugirango ibagirire umumaro kandi ibahe ubutunzi bubafasha gukenura ababikwiye.

Insengero myinshi zikorera mu miturirwa ikomeye ya za miriyari nyinshi ( ni byiza) ndetse abashumba bazo bakabaho ubuzima buhenze cyane , ndetse buri kwezi zikamurika ubutunzi zakuye mu maturo y’abazisengeramo, ariko ni nangombwa ko nibura bagira iyerekwa (Vision) ryo kubaka amashuri yigisha imyuga runaka, cyangwa bagakora imishinga itanga akazi  kuko usanga inyinshi zifite umubare munini w’abantu batagira akazi bazisengeramo buri munsi, ni byiza ko insengero zubakwa ariko mu gihe hatubatswe n’ubushobozi bw’abazisengeramo bashobora kwisanga umurimo bakoze utarambye.

Nk’uko nateruye nibanda ku bantu basenga, nibyo koko Ibihugu byacu n’Imiryango yacu bakeneye abantu bubaha Imana, bayikiranukira b’abizerwa, b’inyangamugayo kandi bazi gukorana umwete imirimo ibatunga, nitubona nk’aba benshi tuzagira ibihugu bitarangwamo imibare myinshi y’akarengane na ruswa, tuzagira imibare myinshi y’abatanyereza imisoro ya Leta, Kandi ntituzagira imibare y’abateka imitwe cyangwa abiba rubanda bitwaje ijambo ry’Imana, kandi na Bibiliya  irabivuga ngo tuvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo ( Yesaya 3:10). 

Twibukiranye kandi ko amadini hafi ya yose yigisha urukundo, ko rugira neza, rudatekereza ikibi ku bandi ( 1 kor13:1-8 ) niba koko rutari mu magambo gusa nidushyiramo imbaraga, ubukene buzagabanuka kuko abanyantege nke tuzabafasha nabo tubaremere nabo bareke kwiganyira, kandi ntituzishimira kwigwizaho imitungo twabakuye mu ntoki maze bo tubabeshye ko Imana ibahaye umugisha gusa.

Yesu abahe umugisha. Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND