RFL
Kigali

EXCLUSIVE: Iby’ingenzi wamenya kuri David Bayingana, umunyamakuru wize amategeko ku bw'igitsure cya se, ni we wazanye Jado Castar kuri Radio10 –IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/06/2019 13:45
3


Izina David Bayingana benshi mu bakurikirana imyidagaduro cyangwa siporo mu Rwanda bararizi ntabwo ari rishya mu matwi yabo. Ni umwe mu banyamakuru bakomeye hano mu Rwanda. Amateka ye n’ibigwi bye byatumye tumwegera turaganira muri gahunda yo kurushaho kumuhuza n'abakunzi be batagize amahirwe yo kumenya byinshi kuri we.



David Bayingana umunyamakuru w’ikirangirire hano mu Rwanda yatangiriye akazi ke k’itangazamakuru kuri Radio Salus. Uyu mugabo wize amategeko muri Kaminuza, akiri umunyeshuri muri kaminuza yafashaga cyane abandi banyamakuru bari batangiranye na Radio Salus bigaga itangazamakuru we bamwiyambaza nk'uwari umuhanga mu kuganira ibijyanye na ruhago mpuzamahanga ngo ajye abafasha mu busesenguzi. David Bayingana wari ukiri muto ariko wari umuhanga mu mpaka za ruhago yari yaragiye amenya ibijyanye na ruhago abikuye mu gukurikira radiyo BBC icyo gihe yumvwaga na bacye kubera ikibazo cy’icyongereza.

BAYINGANA

Bayingana David usibye itangazamakuru ajya anayobora ibirori bikomeye by'imikino mu Rwanda

David Bayingana wavukiye i Bugande, ni umwe mu bana batandatu iwabo babyaye harimo abakobwa batatu n'abahungu batatu akaba ari nawe mfura muri bo. Yadutangarije ko yagarutse mu Rwanda akizi ikinyarwanda cyane ko ari ururimi yatozwaga na se kuvuga. Uyu munyamakuru utebya bikomeye yagize ati” Njya nibuka akarongo papa yari yaraduciriye ku muryango akatubwira ati ibyo bigande n’ibyongereza byanyu ntihazagire ubingereza mu nzu.” Ibi byatumye David Bayingana akoresha cyane icyongereza ku ishuri, akoresha ikigande aho yari atuye, hanyuma ikinyarwanda akagikoresha cyane mu rugo ari nabyo byatumye agaruka mu Rwanda akizi neza Ikinyarwanda.

BAYINGANA

Dabid Bayingana (ubanza ibumoso) yahoze kuva na cyera ari inshuti y'abahanzi

Uyu mugabo kuba yarakuriye muri Uganda yumva neza icyongereza nk’ururimi yigagamo akaba n'umukunzi w’imikino, ni kimwe mu byamufashije kujya akurikira amakuru ya BBC yagiraga amakuru menshi y’imikino mu gihe abandi mu Rwanda kubona amakuru ya siporo byabaga bigoye.

David Bayingana yatangiriye itangazamakuru kuri Radio Salus nyuma ajya kuri Voice of Africa ahava yerekeza kuri Radio10 na Tv10 aho amaze imyaka icyenda ari umunyamakuru muri iki gitangazamakuru mu gice cya siporo. Bimwe mu byo yasabye iki gitangazamakuru kugira ngo akorane nacyo, yabasabye ko yizanira uwo bakorana nuko baramwemerera niko kuzaba Jado Castar icyo gihe wakoraga kuri Radio Salus. Nubwo David Bayingana akora ibiganiro bya siporo ariko kandi ni n'umunyamakuru w’imyidagaduro mwiza cyane ko yabibayemo igihe kinini ubwo yari mu itangazamakuru.

BAYINGANA

David Bayingana

David Bayingana wafashije abakinnyi n'abahanzi banyuranye, akunze kugaragara nk'umu Dj, icyakora yabwiye Inyarwanda.com ko byo abikora nko kwishimisha. David Bayingana ni n'umushyushyarugamba ukomeye ukunze kugaragara mu birori binyuranye bya siporo n’ibindi bimwe na bimwe byiyubashye. Mu kiganiro twagiranye yadungarije byinshi, birimo nuko se yize amategeko ku gitsure cya se. Byinshi twaganiriye murabisanga mu kiganiro Inyarwanda Tv twagiranye nawe.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA DAVID BAYINGANA 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ignace4 years ago
    Urumugabo David,ndagukunda nubwo utanzi!
  • Ndayishimiye Joseph 4 years ago
    Bsr ! Emmy ndabakunda cyane ! Nakurikiye iyi exclusive interview ya bayingana , nta kindi narenzaho gusa Imana imuhe umugisha ku bikorwa byiza yakoze ni intwali kdi nawe wakoze kumidushakira ! Ibihe byiza nanjye ndaza vuba
  • Umutoniwase fanny4 years ago
    David nanjye aranyubaka cyane, kuberako atabera asesengura ahereye kumpande zose.





Inyarwanda BACKGROUND