Ibitutsi binyuranye uyu mukobwa yakoresheje ku mbuga nkoranyamaga atuka uyu mukinnyi ukinira Rayon Sports amushinja kuba yaramubeshye urukundo bakaryamana ntabwo twigeze twifuza kubigaragaza mu nkuru yacu. Impamvu nyamukuru yatumye twifuza kuganira na nyiri ubwite watangaje aya magambo kuri rutahizamu wa Rayon Sports, ni uko ashinja ubuhemu uyu mukinnyi wamwijeje urukundo.
Uyu mukobwa watangarije umunyamakuru ko asigaye yitwa Strawberry yavuze ko yari amaze ukwezi n’igice akundana na Sarpong. Nyuma y’iki gihe bari bamaranye ngo yaje gusanga uyu mukinnyi yaramubeshye bituma afata icyemezo cyo kumureka. Uku kurekana gusa ntikwaje gutyo gusa ahubwo babanje guterana amagambo ari nabyo byatumye uyu mukobwa atuka akandagaza rutahizamu wa Rayon Sports Sarpong Michael.
Abajijwe niba asanga bitafatwa nko kwandagaza Sarpong bikaba byanamuviramo kujyanwa mu nkiko uyu mukobwa yatangaje ko ntacyo bimubwiye kuba Sarpong yamurega. Yagize ati “Azagende andege nzitaba ". Icyakora uyu mukobwa yatangaje ko asaba imbabazi abantu babonye ibyo yanditse bikabatera ikibazo ariko nanone ahamya ko nta mbabazi yasabye Sarpong kuko we bafitanye ikibazo.
REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE N’UYU MUKOBWA WANDAGAJE SARPONG