Incredible Records ni inzu ifasha abahanzi iyobowe n’umugabo ukora indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho Bagenzi Bernard. Iyi nzu mu minsi ishize yungutse umuhanzi mushya witwa Kevin Kade wagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com ubwo yari atuzaniye indirimbo ye nshya yise Sofia ikaba iya kabiri akoze kuva yinjiye muri iyi nzu.
Iyi nzu ya Incredible Records isanzwe ibarizwamo abahanzi nka Davis D, n'undi mushya witwa Seyn, ariko nanone ni inzu yanyuzemo abahanzi nka Active, Danny Nanone, Khalfan, Aime Bluestone, Young Grace, Ciney n’abandi benshi bahanyuze cyangwa bakoranye bya hafi n’iyi nzu. Mu minsi ishize nibwo Bagenzi Bernard nyiri Incredible Record yasinyishije umuhanzi mushya witwa Kevin Kade, uyu akaba umwe mu banyeshuri bari kurangiza amasomo ye mu ishuri rya muzika rya Nyundo.
RERBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA KEVIN KADE “SOFIA”
Kevin Kade umuhanzi mushya muri Incredible Records
Ubwo yaganiraga na Inyarwanda, yadutangarije ko ubu yamaze kwinjira muri Incredible ndetse amaze gukoreramo imishinga y’indirimbo igera kuri ibiri harimo indirimbo nshya yise Sofia indirimbo yanasohokanye n’amashusho agaragaza amagambo ayigize. Nk'uko yabitangarije Inyarwanda mu kiganiro kirekire twagiranye, ngo yahuriye na Bagenzi Bernard kuri Instagram atangira kumwumvisha impano ye birangira bahuye barahuza ubundi biyemeza gukorana bya hafi.
Iyo ubajije uyu musore byinshi ku masezerano afitanye na Incredible, akubwira ko ataremererwa kuyavugaho gusa akemera ko bamaze gusinyana amasezerano yo gukorana. Uyu musore w’umuhanga mu kubyina no gucuranga bimwe mu bikoresho bya muzika yatangarije Inyarwanda ko nawe aje kureba uburyo yatiza imbaraga abasanzwe bakora muzika mu Rwanda bityo nawe akagira itafari ashyira ku iterambere ry’umuziki byongeye nk’umuntu wawize.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KEVIN KADE WASHYIZE HANZEINDIRIMBO YE SOFIA
TANGA IGITECYEREZO