RFL
Kigali

Volleyball: Nyuma yo gutsinda Kenya, Paul Bitok yagaragaje ko hari amahirwe yo kongera amasezerano-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/06/2019 11:47
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda nkuru y’umukino w’intoki wa Volleyball iri kubarizwa i Nairobi muri Kenya ahari kubera imikino y’akarere ka Gatanu (Zone V) muri gahunda yo gushaka itike ya All African Games izabera muri Maroc.



U Rwanda rwatsinze Kenya amaseti 3-0 mu (26-24,25-23 na 26-24) mukino wa kabiri rwakinaga nyuma y'uko umukino ufungura irushanwa Paul Bitok n’ikipe ye y’u Rwanda batsinzwe na Misiri.

Nyuma yo gutsinda Kenya, igihugu avukamo anafitemo izina rikiomeye, Paul Bitok yabwiye abanyamakuru ko hari kiri amahirwe ko yakomeza gutoza u Rwanda kuko ngo tariki 15 Kamena 2019 afitanye inama na Minisitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda, Nyirasafari Esperence bityo bakareba ikizaba icyo gukora.


U Rwanda rwatsinze Kenya mvere yo guhura na Uganda

Mu nkuru igaragara ku kinyamakuru cya Capital FM cyandikirwa i Nairobi muri Kenya, Bitok yateruye agira ati”Muri iki Cyumweru ngomba kuvugana na Minisitiri wa Siporo n’umuco. Ni ibintu biri aho kuko Minisitiri yansabye ko naba ndetse kugenda nkabanza ngakora amezi macye. Ndacyategereje ariko byose bizarangirana n’impera z’uku kwezi”. Bitok


Paul Bitok ni umutoza urambye mu Rwanda

Abajijwe umwanzuro yiyumvamo nyuma y’imyaka icumi (10)amaze atoza u Rwanda, Bitok yavuze ko atavuga umwanzuro mbere yuko avugana na Minisitiri w’umuco na siporo.

“Ntabwo nafata umwanzuro aka kanya kuko ngomba kugirana inama na Misitiri w’umuco na siporo tariki 15 Kamena 2019. Icyo gihe nibwo tuzafata umwanzuro w’ikizaba kijya imbere”. Bitok

Muri iki kinyamakuru bakomeza bavuga ko bakurikije ikiganiro bagiranye na Paul Bitok babona ko azaguma mu ikipe y’u Rwanda ya Volleyball kuko ngo muri gahunda afite imbere harimo kuzayobora ikipe y’u Rwanda mu gikombe cy’isi cya Beach Volleyball kizabera mu Budage.

Mu minsi ishize nibwo Paul Bitok yari yatangaje ko igihe cye mu Rwanda kigeze ku musozo bityo akaba yumva yasezera mu kazi ko gutoza ikipe y'igihugu bitewe n'uko ngo hari Abanyarwanda batamwifuza muri aka kazi bityo akaba ashaka kubaha umwanya.

Paul Bitok ubu ari i Nairobi aho ari gufasha ikipe y’u Rwanda kubona itike ya All African Games 2019, imikino izabera muri Maroc mu ukwezi k’Ukuboza 2019. Paul Bitok yafashije u Rwanda kujya muri iyi mikino mu 2011 na 2015.


Ikipe y'u Rwanda iri guhatanira itike ya All African Games i Nairobi aho yahuriye n'abanya-Kenya bakinira REG VC (Omondi na Atama Savior/bambaye imikara)

Kuri ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu inyuma ya Misiri iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu (6), Kenya ni iya gatatu n’amanota abiri naho Uganda ni iya nyuma n’inota rimwe.

Muri aka karere, hazazamuka ikipe imwe izaba iya mbere muri iyi mikino. Kugira ngo u Rwanda rubone itike n'uko rwatsinda Uganda hanyuma Kenya igatsinda Misiri.

Mu mikino ya All African Games 2019 hazagenda amakipe umunani (8) akava kuri 12 kuko Maroc izakira yavuze ko muri Volleyball izabashaka kwakira amakipe umunani (8) gusa.

  


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND