Mu minsi ishize nibwo hadutse umwuka mubi ubwo abakunzi ba muzika bamenyaga ko konti ya Youtube ya Bruce Melody yibwe, nyuma bakaza kumenya ko abayijyanye ari abakoresha Afrimax Tv, uyu muhanzi ntiyigeze ashaka kubivugaho. Icyakora bitunguranye yaje gusubizwa konti ye ndetse n’indirimbo ze zikiriho usibye indirimbo imwe “Blocka” yasibwe.
Uyu musore aganira na Inyarwanda yadutangarije ko ashimira
Imana kuba yasubijwe konti ye, abajijwe uko byagenze ngo ayisubizwe Bruce
Melody yabwiye Inyarwanda ko konti ye yayisubijwe nabantu bo muri Afrimax Tv
icyakora yirinda guhamya ko aribo bari bayijyanye cyane ko atariyo ikoreraho TV
yabo ikorera kuri Internet nubwo yabwiye umunyamakuru nanone ko bigoye kumenya uwari wamwibye konti ye ya Youtube.
Bruce Melody yabwiye Inyarwanda ko mu gihe amaze adakoresha konti ye hari byinshi yahombye ariko nanone ashimira Imana itumye konti ye imugarukira ahamya ko kugeza ubu abakunzi ba muzika ye bakongera gusangaho ibihangano bye.Bruce Melody ahamya ko hari imishinga y’indirimbo yari atarashyira hanze kubera ko atabonaga aho kuyishyira icyakora magingo aya ngo agiye gutangira gushyiraho indirimbo zinyuranye cyane cyane inshyashya cyane ko afite izitari nkeya.
Bruce Melody yasubijwe konti ye binyuze kuri Nameless Campos umwe mu bagize ikipe ya Afrimax Tv
Uyu muhanzi yabwiye Inyarwanda ko ibijyanye n’iperereza yari
yatangiye ngo agarure konti ye atigeze arikomeza, magingo aya Bruce Melody
ahamya yamaze gusubizwa konti ye ya Youtube yahoranye nk’umuhanzi inariho
ibihangano bye. Uyu muhanzi yatangarije umunyamakuru ko nubwo yayisubijwe ariko atizeye neza umutekano wayo bityo asaba abantu biba konti za Youtube z'abahanzi ko babaha agahenge kuko biba byicira akazi abahanzi ba muzika.
TANGA IGITECYEREZO