RFL
Kigali

Abasobanuzi ba filime biyemeje kwiyereka abakunzi babo imbonankubone bagasobanura filime barebana

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/05/2019 17:09
0


Ni igikorwa bise ‘Agasobanuye Live’ bivuze ko ari uburyo bushya abasobanuzi ba filime bagiye kujya basobanurira filime abakunzi babo bahibereye babireba. Byatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo ndetse bagamije kuzenguruka igihugu cyose.



Ku ikubitiro, ‘Agasobanuye Live’ yatangiriye mu Karere ka Huye muri salle ya nshya ya Credo Hotel aho ubwitabire bwatunguye abasobanura filime bakabona ubryo bakunzwe bidasubirwaho kuko hari hakubise huzuye abantu bakabura aho bajya nk’uko umwe mu basobanura filime mu buryo bw’umwuga yabitangarije INYARWANDA.


Abakunzi b'abasobanuzi ba filime bari benshi bifuza no kubfotorezaho

Ubwo INYARWANDA yaganiraga n’umusobanuzi wa filime mu buryo bw’umwuga uzwi nka Rocky, Kirabiranyi n’andi mazina menshi, yamubajije intego nyamukuru y’igitaramo nk’ibi maze Rocky asubiza muri ubu buryo, “Iki gikorwa kigamije kwegera abakunzi b’agasobanuye batwumva bataratubona banifuza kubona uko filime tuzisobanura tukazisobanura babireba imbonankubone.”


Rocky yadutangarije intego ya 'Agasobanuye Live'.

Rocky kandi yadutangarije abateguye iki gikorwa ndetse anaduhishurira ko bitarangiriye i Huye gusa ahubwo bazagenda mu mijyi yose y’igihugu cy’u Rwanda kuko bahamya ko bahafite abakunzi batari bacye. Avuga ko byateguwe na na Pillas Entertainment ifatanije na Babu Images.


Salle ya Credo Hotel yari yakubise yuzuye

Abakunzi b’agasobanuye ndetse n’abakunda abasobanuzi ba filime bifuza kubabona amaso ku maso, aho baba bari hatandukanye mu gihugu, bitegure kuko bazakomereza i Musanze, Rubavu, Karongi, Cyangugu, Ngoma na Gicumbi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND