RFL
Kigali

Umuraperikazi The Pink agiye gukora igitaramo bwa mbere mu mateka ye, yinjiye mu gakiza nk’impanuka ubu afite ‘Ituro’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/05/2019 7:12
0


Bwa mbere mu mateka ye, Uwineza Clarisse uzwi cyane nka The Pink mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Rap, agiye gukora igitaramo cye cya mbere. Yabwiye Inyarwanda.com ko muri iki gitaramo azashyira hanze album ye ya mbere yise ‘Ituro’ y’indirimbo z’amashusho.



Ku nshuro ye ya mbere The Pink agiye gukora igitaramo kuva yatangira umuziki. Ni igitaramo yise ‘Ituro album launch’ azamurikiramo album ye ya mbere ‘Ituro’ ikubiyemo indirimbo 8 zihimbaza Imana mu njyana ya Hiphop. Iki gitaramo kizaba tariki 8 Ukuboza 2019. Usibye itariki y’iki gitaramo yamaze kumenyekana, aho kizabera kimwe n’andi makuru ajyanye na cyo ntabwo biratangazwa.

REBA HANO 'NONGEYE GUTAKAMBA' YA THE PINK

Aganira na Inyarwanda.com, The Pink yadutangarije aho iyerekwa ryo gukora iki gitaramo ryashibutse. Yavuze ko yinjiye mu gakiza nk’impanuka, araryoherwa cyane, umuziki wa Gospel nawo awisangamo atangita kuwukora mu njyana ya Rap, ubu akaba afite ishimwe rikomeye ku Mana ari nayo mpamvu yakoze indirimbo ‘Ituro’ yitiriye album ye ya mbere agiye kumurikira abakunda umuziki we n’abakunda umuziki wa Gospel muri rusange.

Uwineza Clarisse ari we The Pink yagize ati: “Nasobanuye uko naje mu gakiza par accident, ari mugenzi wanjye wanzamuye akaboko ubwo hafi y’aho twari basabaga abifuza kwakira Kristo nk'Umwami n'Umukiza, nyuma nkaryoherwa ngahinduka. N'umuziki wa Gospel rero nawo nawisanzemo nza nk'ukuruwe kuko nakoze iyitwa ‘Nongeye gutakamba’ nakoze nsaba Imana kunsanga ubwo nasaga n'uwenda kuva mu nzira burundu.” Yakomeje asobanura neza icyamuteye guhimbaza Imana akoresheje impano yahawe yo kuririmba.


The Pink mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere

The Pink usengera muri Evangelical Restoration church Masoro, yavuze ko nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi, yahize (guhiga umuhigo) ko azabwira abantu ibyiza yaboneye mu Mana. Yiyemeje gukora album nziza atitaye ku mafaranga bizamutwara na cyane ko hari menshi yari yarataye mu bidafite umumaro. Yagize ati: “Muri 2017 nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi, muri njye nahize kuzabwira abantu ibyiza naboneye mu Mana. Niyemeje ko nzakora nibura Album imwe kandi nziza ntitaye ku mafaranga bizantwara kuko hari menshi nari narataye mu bidafite umumaro. “

Kubera uburemere bw’ibyo Imana yamukoreye ikamuha agakiza, yatekereje ituro riremereye yaha Imana.  Ati: “Ituro ryanjye nifuje ko ryaba guha Imana ibyanjye byose akaba ariyo nizera gusa.” Ibi yanabihuje n’intego y’igitaramo cye. Ati: “Intego rero iri mu Abaroma 12:1 aho dusabwa gutanga imibiri yacu ho ibitambo byera bishimwa n'Imana. ITURO kandi ni imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri album mperuka no gusohorera amashusho. Album izaba igizwe n'indirimbo umunani nifuza ko zose zazaba zifite amashusho.”


The Pink kuri ubu afatwa nk'umwamikazi w'injyana ya Hiphop mu muziki wa Gospel

The Pink yahoze akora umuziki usanzwe ‘secular music’ aho anafite indirimbo yakoranye na Oda Paccy n'abandi. Nyuma yaje kwakira agakiza atangira kuririmbira Imana ndetse kuri ubu ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere y’indirimbo zisingiza Imana. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; Ikiganza cy'Uwiteka yakoranye na Gaby Irene Kamanzi, Hold On yakoranye na Eddie Mico, You Love Me yakoranye na NPC na Columbus, Intwaro z'Imana na Ituro. 

Avuga kandi ko mbere y’uko akora igitaramo cye, hari indirimbo nshya zigera kuri eshatu zizaba zaragiye hanze. The Pink yagiye kandi yiyambazwa n'abandi bahanzi ba Gospel bakorana indirimbo aho twavugamo Diana Kamugisha bakoranye iyo bise 'Mpanagurwe'. The Pink ni umwe mu baraperi babarizwa muri The Chrap yatangijwe na Bright Patrick wabimburiye abandi baraperi gukora injyana ya Hiphop muri Gospel mu Rwanda. Mu ndirimbo za The Chrap harimo n'izo The Pink yumvikanamo aho twavugamo 'Nyibutsa' na 'Why me'. Izindi ndirimbo za The Chrap twavugamo; Nta mupaka, Ubuhungiro, Nzakagendana n'izindi.

KANDA HANO WUMVE 'NYIBUTSA' YA THE CHRAP


The Pink yagize icyo asaba abazitabira igitaramo cye. Yagize ati “Abazitabira concert ndabasaba kuzabana nanjye nkasohoza icyo nemereye Imana.” Yavuze impamvu ubu ari bwo agiye gukora igitaramo. Ati: “Nakomeje kwitinya kuko muri njye numvaga concert ari ikintu kinini ariko abantu bakomeje kumpa morale ngenda nizera ko hamwe n'ukuboko kw'Imana bizagenda neza. Mbonereho n'ubundi gusaba ababishoboye bose n'abaterankunga kuntera ingabo mu bitugu kugira ngo ITURO album launch izabe iri ku rwego rwiza.” Twabibutsa ko igitaramo cya The Pink kizaba tariki 08/12/2019 akaba ari igitaramo azamurikiramo album ye mbere yitwa ‘Ituro’.


Ubonye iyi foto uhita utekereza indirimbo ye 'Fata intwaro',..The Pink ni ingabo ya Yesu, intwaro aba avuga ni ijambo ry'Imana

UMVA HANO 'WHY ME' YA THE CHRAP IBAMO THE PINK

REBA HANO INDIRIMBO 'ITURO' YA THE PINK








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND