RFL
Kigali

Prophet Sultan ahamya ko yazuye umuntu wari wapfuye anakiza benshi SIDA,..U Rwanda ngo rurahirwa kuba rumufite

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/05/2019 20:32
15


Prophet Sultan Eric ukuriye itorero Zeal of the Gospel church rifite icyicaro gikuru i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, ahamya ko yazuye umuntu wari wapfuye ndetse ngo afite ibanga akoresha agakiza indwara nyinshi zirimo na SIDA.



Prophet Sultan Eric yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 ubwo yari ageze mu mujyi wa Kigali avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu biterane by'ubuhanuzi yari yitabiriye nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. Uyu muhanuzi yahamije ko hari umuntu w'i Kiziguro mu karere ka Gatsino wari wapfuye, amusengeye arazuka. Yunzemo ko ibi avuga atari igipindi kuko afite abaganga babihamya bavuraga uwo muntu yazuye.

Prophet Sultan Eric yamenyekanye ubwo yahanuriraga abantu akabishyuza icyo yise ‘ituro ry’umuhanuzi’. Icyo gihe umukristo we yishyuraga 10,000Frw, hanyuma umushyitsi akishyura 20,000Frw. Kuri ubu ariko ngo kwishyuza yarabiretse ku mpamvu atarasobanura. Abakristo be bamufata nk’Intumwa y’Imana, Umukiza, Umuhanuzi Mukuru, Umuganga n’Umucunguzi bahawe n’Imana. Tariki 5 Gicurasi 2019 ni bwo Prophet Sultan Eric yavuye mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu biterane by'ubuhanuzi. Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 ni bwo yagarutse mu Rwanda yakiranwa urugwiro n'abayoboke b'itorero ayobora ryitwa Zeal of the Gospel.



Prophet Sultan yari akumbuye cyane umuryango we

Prophet Sultan Eric ubwo yaganirizaga umunyamakuru ku biyanye n’ibitangaza akora, yatangaje ko Imana yamuhaye ibanga akoresha akora ibitangaza. Yahamije ko muri we harimo imbaraga zimuha ubushobozi bwo kurondora abantu no gukora ibitangaza bitandukanye. Yavuze ko afite udutambaro yasengeye abitegetswe n’Imana, hanyuma utwo dutambaro akaba ari two arambika ku bantu barwaye bagakira indwara z’ubwoko bwose. Aka gatambaro ngo ni nako yarambitse ku muntu wari wapfuye, nuko ahita azuka. Aganira na Afrimax ubwo yavaga i Kanombe agiye kwakirwa n’abakristo be, Prophet Sultan yagize ati:

“Nanjye Imana yagiye inkoresha mu guhereza abantu amazi, nkayasangera nkoherezamo imbaraga ziri muri njyewe, wa muntu yanywa amazi agakira. Imana yagiye inkoresha mu gusengera udutambaro cyane cyane. Twakijije abantu benshi cyane hari abakize SIDA badukojejweho (udutambaro), hari umuntu wari wapfuye, kwa muganga bamaze no kumusezerera ko yapfuye, nkoresheje agatambaro arazuka, abaganga b'uwo muntu aho ngaho Kiziguro barahari babihamya.”


Prophet Sultan yahishuye ko afite udutambaro tumufasha gukora ibitangaza

Si abo gusa ahubwo ngo hari n’uwo yasengeye akira ubumuga bwo kutavuga, gusa we yakoresheje ijambo ‘ikiragi’ ritemewe kuri ubu (Ntibavuga ikiragi bavuga umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga). Yagize ati: “Bagakojeje ku muntu wari ikiragi atavuga, aravuga.” Prophet Sultan yavuze ko utwo dutambaro yoherezamo imbaraga zikora ibitangaza, ajya aduha n’abakristo be nabo bakaturambika ku bantu ibitangaza bigakoreka. Yagize ati: “Udutambaro Imana yambwiye ngo nge nduhereza abantu, yambwiraga ko hari ahantu hazagera, mbike imbaraga muri utwo dutambaro, hanyuma abakristo nyoboye bajye batujyana mu misozi ahantu henshi, badukoze ku bantu badukoze ku bintu, habe ibitangaza.”

Prophet Sultan Eric akoreshwa n’Imana cyangwa ni satani?

Abajijwe ku bijyanye n’abavuga ko ibitangaza akora abikoreshwa n'imbaraga za satani, Prophet Sultan yavuze ko atari ukuri kuko imbaraga z'Imana zihari kandi ko kuzibona byoroshye kurusha kubona imbaraga za satani. Yunzemo ko imbaraga z'Imana ziboneka nta gitambo gitanzwe kuko Yesu ari we gitambo mu gihe imbaraga za satani ziboneka hatanzwe ibitambo bigoranye. Yagize ati: “Sinzi ukuntu umuntu yajya gushaka imbaraga z'abadayimonbi atanga ibitambo bigoranye kandi hari ahantu abona imbaraga ku buntu, nta bantu nzi bakoresha izo mbaraga (imbaraga za satani).” Abajijwe uburyo avugana n’Imana yavuze ko yumva ijwi ry'imbere, ngo ntabwo ari ijwi rivugira hanze.”

Prophet Sultan ahamya ko u Rwanda ruhirwa kuba rumufite nk’umuhanuzi

Nubwo avuga ko mu Rwanda hari abahanuzi benshi, Prophet Sultan ahamya ko u Rwanda n’abanyarwanda bahirwa kuko bamufite nk’umuhanuzi watumwe n’Imana. Yavuze ko ubuzima bw’abanyarwanda bugiye kurushaho kuba bwiza ndetse ngo amahoro agiye kurushaho kuba mu Rwanda kuko u Rwanda rumufite nk’umuhanuzi ndetse hakaba hari n’abandi bahanuzi benshi yaba abo Imana iri kuzamura n’abo yazamuye. Yagize ati:

“Nakwizeza abanyarwanda ko amahoro agiye kurushaho mu gihugu yacu bitewe nuko hari umuhanuzi witwa Sultan Eric Imana yatumye. Sinjye njyenyine Imana yatumye ariko reka nivugeho ko n'ubwo hataba hari abandi umuhanuzi umwe birahagije ko ubuzima bw'abantu bwahinduka. Imana yohereje Mose ari umuhanuzi umwe gusa, ubuzima bw'abantu burakira. Hari abahanuzi benshi muri iki gihugu Imana iri kuzamura n'abo yazamuye, amahoro y'igihugu cyangwa se ubuzima bw'abanyarwamda bugiye kurushaho kuba bwiza ni cyo nakwizeza abanyarwanda. “

Prophet Sultan avuga ko Imana yababariye abantu ibyaha bakoze, ibyo bakora ubu n’ibyo bazakora


Prophet Sultan Eric akunze kubwiriza ku nyigisho z’ubuntu. Ibi bituma abayobotse izi nyigisho bitwa ‘Abanyabuntu’. Aba bizera ko bahawe imbabazi z’iteka z’ibyaha bakoze, ibyo bakora ubu n’ibyo bazakora . Kwizera gusa izi mbabazi bahawe na Yesu Kristo ubwo yari kumusaraba, Prophet Sultan avuga ko ari byo bibaha kubona imbabazi z’iteka. Abajijwe ubutumwa yaha abanyarwanda, yagize ati: “Hanyuma abanyarwanda icyo nababwira ni uko ibyaha byabo by'ejo hashize, iby'uyu munsi n'ibyo hazaza Imana yabibababariye, icyo basabwa ni ukubyizera. “ Yavuze ko abantu bakwiriye kumva no kwemera inyigisho zo kwizera bakava ku nyigisho z'amategeko... “

Prophet Sultan yavuze ko hari abantu bigana abakozi b’Imana ba nyabo bakabeshyera Imana ngo yavuze kandi itavuze. Asobanura ku buryo bunyuranye abapasiteri bakunze gukoresha bakora ibitangaza, budakunze kuvugwaho rumwe, yagize ati: “Navuga ko umuhanuzi cyangwa umupasiteri uzakoresha uburyo bumwe kugira abantu bakire ntabwo bakwiriye kurwanywa keretse uburyo bwatuma abantu badakira, ariko uburyo bwatuma abantu bakira nubwo butashidikanywaho cyangwa ngo abantu babugireho ikibazo.”

Prophet Sultan yabwiye Inyarwanda ko asize akoze ibitangaza byinshi muri Amerika


Prophet Eric Sultan aganira na Inyarwanda.com yavuze ko muri Amerika hariyo abantu benshi bakunda inyigisho ze. Ngo ari mu ndege yabonye benshi bamutumira bamusaba kuzajya kubabwiriza. Yagize ati "Bisa n'imiryango myinshi Imana yafunguye. Njye nashakaga kujyayo gusa ntagiye kubwiriza. Nahise mbona Invitation nyinshi cyane nkiri no mu ndege, bashaka ko njya mu nsengero zabo. Abayehova ntabwo ari ibizira. Abantu benshi baratuzi cyane kandi itorero ryacu rirubashywe kandi rirakunzwe. Hariyo abantu benshi banyuze muri Zeal barenga 300 bayinyuzemo kandi bayivuganira, bayivuga neza. Harimo abazaga aho najyaga, hari umurimo munini twakoze muri Amerika kandi benshi bari muri Canada n'ahandi."

Prophet Sultan Eric yakomeje avuga ko mu rugendo rw'ubuhanuzi (Prophetic Tour) avuyemo muri Amerika rwabereye benshi umugisha ndetse ngo na we yungutse byinshi. Yavuze ko hari abatari bacye asize baramaze kubona ubuhanuzi yabahanuriye. Yavuze ko muri iri vugabutumwa avuyemo muri Amerika aho yamaze ibyumweru bitatu, yigishije abanyamerika n'abandi bahatuye abasobanurira byinshi ku 'Ubuntu bw'Imana'. Icyo yigiyeyo ngo ni uko yasobanukiwe neza ko iyo uri hanze y'igihugu cyawe, Imana igukoresha cyane. Yasabye abanyarwanda guha agaciro k'Ubuntu bw'Imana babonera muri Yesu Kristo.



Prophet Sultan akiva muri Amerija yahise akorerwa ibirori n'abakristo be


Umuhanzi Billy Jakes ashyashyana yakira Prophet Sultan


Igiterane Prophet Sultan Eric yakoreye muri Amerika

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PROPHET SULTAN ERIC








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkusi Norbert4 years ago
    Huuuuh ahaaa ibihe turimo ntibyoroshye pe! Ariko burya ngo uyoba arihuta koko!
  • Busine4 years ago
    Ntabwo ari wowe wazuye kandi ngo unakize umuntu Sida,n' Imana yagukoreyemo kandi ntawe itakoreramo.Nzahagarara kubitugu by' umupfapfa muvugiremo,Kuvuga ibyo udakiranutse ntibyakubuza kurimbuka.Mukiranuke nicyo kingenzi kuko udakiranutse azasigara mu isi.Murakoze.
  • Paul G4 years ago
    Ibitangaza byakozwe na Prophet wacu ni byinshi cyane. yagiye ategeka kenshi ko amafranga aboneka mu mifuka yacu, ku ma compte yacu from nowhere, ibyo twita miracle money mbese ni amafranga aboneka binyuze mu ijambo ry'ubuhanuzi gusa.Njyewe ubwanjye narabonye ndetse ndayarya. U Rwanda rurahirwa cyane kuba rumufite kandi abazumvira ihishurirwa Imana yamuhaye bazabona inyungu bakiri hano ku isi ndetse na nyuma yo kuva mu isi
  • Ribanje Leonard4 years ago
    Nanjye, ndabihamya ibyo Prophet Sultan Eric, avuga Ni ukuri, ahubwo amahoro n' imigisha bimubeho Mubyukuri njye ndamuzi ni umuntu bigaragara ko yatumwe, n' Imana urebeye kubintu bitatu navuga. 1) Avuga ijambo ry' Imana nkuko riri 2) ibitangaza akora ntawundi narinabona wabikoze, njye ubwanjye nabonye SIDA ikira. Cancer yarakize, diabetes zarakize, 3) Atanga ubuzima bw' uko abantu babaho binyuze mubuhanuzi ndetde n' ijambo avuga arihaye abantu. Navuga ko nanjye mbayeho kubera ijambo ajyenda anyaturiraho. Sha ibyo akora nibyinshi, bigenda bituma ambera mushya mumaso yanjye more respect upon him
  • Masengesho Benjamin4 years ago
    Uyu ni umuhanuzi w'ukuri .
  • Richard4 years ago
    nta muntu uzura undi uretse IMANA yonyine yo yatwiremeye , ikindi nta muntu usengera undi buri wese arisengera kuko nicyo Yesu kristo yaje gupfira ku musaraba mwibuke ko Bibiriya handitsemo ngo nuko ku isaha ya cyenda avuga ijwi rirenga ati:(""""""""")ukomeje muri Bible haravuga ngo nuko umwenda wari ukingirije ahera cyane utabukamo 2 bivuga ngo buri wese abasha kwigererayo(ku MANA)
  • Carine jessy4 years ago
    Twari tugukumbuye Mubyeyi mwiza , turashima Imana ko Yaduhaye Umuhanuzi ukomeye cyane nukuri tumaze kubona byinshi binyuze mumagambo mutwaturaho ndetse nibitangaza biva mugatambaro mwaduhaye Amahoro nimigisha kumuhanuzi dukunda.welcome back
  • Kayiranga4 years ago
    ndumuhamya w'uko kuri nanjye nabonye promotion mukazi umushahara wanjye wikuba inshuro zirenze ebyiri kubera agatambaro! Nagiye mbona n'ibindi bitangaza harimo gukira indwara no gukiza abo murugo ntamiti yindi banyoye! amahoro n'imigisha Bibabeho!
  • Susan4 years ago
    Nukuri njye ndashima Imana kubwa pastor wacu amahoro nimigisha bimubeho yankijijwe indwara nyinshi yagiye amburira abantu bashakaga kunyica akambwira kubirinda kd bikarangira ntahuye ko babantu bari babifite mumigambi koko mvuze kumazi yampaye narimfite uburibwe bwumutwe mbumaranye imyaka myinshi ampa amazi ndakira burundu,agatambaro ko rero gafite ubuhamya bwinshi kankijije gukuka amenyo bihoraho, nateye imbere muri business yanjye kubera agatambaro, yewe nibyinshi pe nukuri iki gihugu kirahiriwe kumugira
  • AMAHORO Peace4 years ago
    Ibyo ni ubutekamutwe arashaka abayoboke benshi maze ab'injiji bajye bamuha ubutunzi bwabo yihazirize amaraha ye.Niba twizera koko yazagize ubwo ajya CHUK ko hariyo abantu bababajwe akareka igipindi?
  • Fi4 years ago
    Ndashima Imana ko ndi mu bantu bakize indwara biciye mu gusengerwa na Prophet Sultan Eric, amahoro ni migisha bimubeho iteka, narimaze imyaka 12 ndwaye paralyse faciale nuko umunsi wa 1 atanzi njya gusengerayo arampanurira ambwirako Imana inkijije kuva icyo gihe nahise nkira ntangira kugira mu maso hameze neza hadahengamye, nukuri Imana ishimwe ko yatanze Umuhanuzi ngo aze kudukura mu kaga.
  • Carine 4 years ago
    Nanjye ndi umuhamya ko Imana ikoresha abahanuzi,nanjye yankijije indwara nyinshi zikomeye,abatabyemera nta kibazo kuko n Umwami Yesu bamwise umukuru w abadayimoni nyuma yo kubakiza, njye nakize. Ibibyimba byo mu nda,uburwayi bw umutwe bwitwa migraine,hypotension n izindi!live forever our prophet
  • Gloriose4 years ago
    Ndi umuhamya ko Prophet Sultan Eric (Amahoro n'Imigisha bimubeho iteka)ari Umuhanuzi w'Imana Kandi ko akiza indwara uretse nibyo akwigisha anakoresheje ijambo ry'Imana uko udakwiye kurwara cg uko wakwirukana indwara igihe mwaba mutari kumwe :njye mpuye nawe nakize uburwayi bw'ama sinesite, amaso,n'angine nazirwaraga kenshi cyane ariko ubu kuri njye zabaye amateka. Kuvuga ko akiza indwara si ukwishyira hejuru cg se gupfa Imana oya, ahubwo We n'uko asobanukiwe Uwo akorera, ntabwo hano mu Rwanda Police iyo iguhagaritse yivuga kuko irabizi izina ikoreramo, rero n'Umuhanuzi w'Imana azi izina akoreramo kdi ibyo bitangaza no gukira undwara azahari ntibyaba, niyo mpamvu kuvuga ko ariwe wabikoze nta kosa rwose ririmo. Gusa abafite imyumvire ikiri hasi birabagusha ariko nibazamuka mu bumenyi bw'Imana ntabwo bizakomeza kubagusha Ushobora kuvuga ngo niba akiza indwara Koko ajye ajya mu bitaro abakize Bose ariko wibuke ko n'Umwami Yesu atakizaga abarwayi Bose, hari umutima umurwayi asabwa kugira kugira ngo akire.
  • Patrick pazzo 2 years ago
    This man of God his changed my life completely nukuri ndi umuhamya wo kubivuga turahirwa kuba munsi yumuhanuzi nka Prophet Sultan Eric yankijije indwara nyinshi yankuriyeho imfu nyinshi nagiriwe Ubuntu bwo kumumenya ihishurirwa afite rihishwe ubwenge bwa benshi yampinduye umukire mbese ubizima bwarahindutse completely amahoro nimigisha bimubeho 💜💙🙌🙌🙌🙌🙌 kuba munsi yijambo rye ntago uzigera ukorwa nisoni.
  • Aimable11 months ago
    Ibi byose uyu Eric avuga ntabwo ari ukuri bihabanye nukuri kw'ijambo ry'Imana kuko kristo yaje mu isi kugirango abantu bababarwe ibyaha, ntabwo yaje kugirango babone imigisha Kandi kwizera kristo nukugirango tuzabone ubugingo buhoraho.





Inyarwanda BACKGROUND