RFL
Kigali

Rihanna yamuritse ibikorwa bishya bya kompanyi ye y’imideli ya Fenty-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/05/2019 12:46
0


Umuririmbyi Robyn Rihanna Fenty waryubatse nka mu muziki Rihanna, yabaye umukobwa ufite uruhu rwirabura wa mbere ukoranye na sosiyete y’abafaransa ya LVMH, yamufashije kumurika ibikorwa bishya bya kompanyi ye y’imideli yiyitiriye ya Fenty.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2019 mu Bufaransa ni bwo Rihanna yamuritse ku mugaragaro ibikorwa bishya bya kompanyi ye Fenty. Yabikoze mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye yisunze sosiyete y’abafaransa ya LVMH ifite izina rikomeye ku isi.

Rihanna w’imyaka 31 yamuritse ibikorwa byishya bya kompanyi ye yambaye ikanzu igarukiye hejuru y’amavi y’ibara ry’umweru, impeta ishashagirana ku ntoki, umukufi mu ijosi uriho umusaraba, yasize ibirungo ku maso no ku munwa, imisatsi yayirekuye..  

Ibikorwa bishya yashyize ku isoko birimo inkweto, imyenda, amasheneti n’ibindi by’abasirumu. Harimo kandi amakote meza, amajaketi y’imbeho n’ibindi. Mu kiganiro yagiranye na New York Times yavuze ko byamworoheye guhanga ibikorwa bishya bya kompanyi ye kandi byatumye yinjira mu isi yo guhanga udushya yisunze gutekerereza benshi.  

Yongeyeho ko yamaze igihe kinini agenda gake mu ruganda rw’imyideri. Avuga ko ari umukozi mwiza udashaka kugurisha izina rye ku buntu ahubwo ashaka gutera intambwe gake gake akubahwa nk’uhanga imideri. Ngo ibi byose byatumye ahindura n’uburyo yambaramo kuko aba ashaka kujyanisha n’uko yiyumva. 

Rihanna yamuritse ibikorwa bishya bya kompanyi ye Fenty

Sosiyete ya LVMH yakoranye na Rihanna mu rwego rwo kwigarurira umubare munini w’abakunda ibyamamare. Rihanna yavuze ko ‘amateka yiyanditse’ kandi ko ari isoko ryiza kuri we n’ikiragano gishya.  

Muri Gicurasi 2019 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Rihanna yagiranye imikoranire na sosiyete ya LVMH. Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Umbrella’ avuga ko ibikorwa bye bishya bizajya bibarizwa mu Bufaransa ariko ko atekereza no kubigeza ahandi.

Akurikirwa n’abarenga miliyoni 70 ku rukuta rwa instagram. Yagiye akorana bya hafi na sosiyete z’ubucuruzi zikomeye nka Puma yisunze kompanyi ye Fenty. Ibicuruzwa yashyize hanze bizagurishwa ku isoko ku giciro cyo hasi.

Rihanna yamuritse imyambaro,imikufe n'ibindi by'agaciro 

CNBC ivuga ko nko ku myambaro ibiciro biri hagati y’amayero 600 ($669.18) n’amayero 800. Ni mu gihe kuri sandari n’imifuke, ibiciro ari hagati y’amayero 500 n’amayero 300. Ibikorwa bishya bya kompanyi ya Fenty ya Rihanna birashyirwa ku isoko kuri uyu wa Gatanu ndetse ku wa 29 Gicurasi 2019 biratangira kugurishwa kuri ‘website’. Bizagezwa mu bihugu 14; ku migabane nk’u Burayi, Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse no muri Aziya mbere y’uko 2019 irangira.

Rihanna yari yikwije imirimbo y'ubwiza

Yifotazanyije na bamwe mu batumirwa muri iki gikorwa cye cyo kumurika ibikorwa bishya

Uhereye i bumuso ni Delphine Arnault, Bernard Arnault, Rihanna ndetse na Alexandre Arnault

Yasohotse ajya muri 'restaurant' asura n'iduka ririmo ibicuruzwa bye mu Bufaransa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND