RFL
Kigali

Google yahagaritse imikoranire na Huawai yamamaye mu gukora amatelefone agezweho

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:21/05/2019 18:00
0


Nyuma yuko Amerika ishinje Huawai kubaneka binyuze muri programs za Google zakoreshwaga mu matelefone akorwa na cyo, ubu imikoranire y'ibi bigo yahagaze. Usibye izi program, kugeza ubu nta nubwo yemerewe gucuruza ikindi gikoresho icyo ari cyo cyose muri Amerika, ndetse n'ibindi bigo byazana ibikoresho muri Amerika bivuye mu Bushinwa byahagaze.



Huawai ni ikigo cy'abashinwa cyubatse izina mu itumanaho. Leta ya Amerika kuri uyu wa 20 Gicurasi 2019 yabitangaje byeruye ko iki kigo kitazongera gukorera muri iki gihugu. Leta ya Amerika yavuze ko kugihagarikira serivise zacyo, igishinza kuba batakizeye mu bijyanye n'umutekano w'igihugu cyabo binyuze mu gukeka ko u Bushinwa bushobora gukoresha ibikoresho bicuruzwa muri America byakozwe nacyo mu kuneka America. Ibi byemejwe neza ubwo Donald Trump yemezega ibi asinya kuri iri tegeko nk'uko Inyarwanda.com ibikesha CNBC mu nkuru yo ku wa 20 Gicurasi 2019.

Image result for trump with china president
Donald Trump na Xi Jimping

Mu mwaka wa 2017 ubwo Donald Trump yerekezaga i Beinjing agiye guhura na Perezida w'u Bushinwa hari hitezwe imikoranire mu bijyane n'ubucuruzi hagati ya za Leta zose gusa ntabwo byaje kugenda nkuko byari byitezwe hagati yaba communist (China) na capitalist (USA), kuko mu bijyanye n'ubuhahiranire bw'ibi bihugu byombi buri mu marembera byashimangiwe n'iki cyemezo cyafatiwe iki kigo kiri mu bya mbere bikomeye mu Bushinwa ndetse no ku isi muri rusange. 

Ibijya gushya burya ngo birabanza bigashyuha, byatangiye hashyirwaho imisoro myinshi ku mpande zombi. Magingo aya byashimangiwe n'umukono Trump yashyize ku cyemezo cyo guca ibikoresho bikorwa n'iki kigo cy'itumanaho cya Huawai muri America, hanafashwe iya mbere mu guhagarika programs zatangwaga na Google iziha iki kigo zitazongera gutangwa. Ahanini ni programs zavanwaga muri Google play store zikoreshwa n'abakoresha izi telefone za Huawai. Ubuyobozi bwa Google byatangaje ko butazongera kubaha izigezweho ahubwo ko bazakomeza gukoresha izo baguze, ibyo benshi bazi nko gukora update ya za applications. 

Image result for trump sign against huawei images

Donald Trump asinya ku cyemezo cyo guhagarikira amayira Huawai

Ikigo cya HUAWAI kirimo kugerwa amajanja, cyari ku mwanya wa kabiri ku isi mu kugurisha amatelefone akakanya, ubu cyakomanirijwe na Leta ya America bishingiye ku mwuka twavuga utari mwiza hagati y'ibi bihugu. Google yategetse guhagarika serivise zayo zabaga mu matelefone ya Huawai yatangaje ko abantu bari bafite Huawai programs zabo zikomeza kuba zikora. Trump ashimangira ko ashaka kurinda ubusugire bw'amabanga y'igihugu ayoboye. 

Ikigo cya Huawai cyari mu bya mbere mu kugurisha Headsets (ecouteurs) ndetse kikaba ku mwanya wa kabiri mu gukirisha telefone njyendanwa. Inzobere mu bijyanye n'ubukungu zatangaje ko iki kigo kigiye kujya mu mazi abira. Inzobere Roger Entener nyir'ikigo cya Recorn analysist yatangaje ko nta guhangana kwaba guhari mu gihe Huawai yaba itari mu bigo biri gucuruza telefone ndetse n'ibikoresho by'ikoranabuhanga ku ruhando rw'isi.

Mobile market shares

Urutonde rwakozwe na Canalys ku nkuru ya BBC

InzobereTuong Nguyen wa Garden analyst yavuze ko Huawai umwaka ushize yari ku mwanya wa kabiri mu gucuruza telephone ngendanwa nyuma ya Samsung. Huawai yakuraga inyungu hanze y'u Bushinwa zingana na 48% yayo yinjiza yose, bisa nibigoye muri 2019. Ku rutonde rwa 2018 ku isoko rya telefone ,Samsung yari ku mwanya wa mbere ifite 23.1% kuri telephone zagurishwaga ku isi hose, Huawai ikaba ku mwanya wa kabiri 19% y'izigurishwa ku isi, Apple ku mwanya wa gatanu igurisha 11.9%. 

Igitangazwa n'iyi nzobere ni uko nyuma y'ibi Huawai nta cyizere cy'uko yaguma ku mwanya wayo. Magingo aya imibare itangazwa n'ikigo cya Huawai ni uko cyagabanutse 50% y'ibyo cyoherezaga hanze. Kuri uyu wa mbere ubuyobozi bwa Huawai bwatangaje ko nubwo impungenge zihari ariko kiri kubaka systems zacyo zizafasha ikigo ndetse n'abakiriya bacyo.

Image result for trump against huawei images

Trump agaragaza uburakari afitiye iki kigo

Umunyamakuru Fred Dufour wa Presse France ukorera i Beinjing yatangaje ko abatuye mu Bushinwa badakoresha applications za Google n'ubwo guhagarika Huawai muri Amerika bizahungabanya isura y'iki kigo hanze y'u Bushinwa bityo n'abaguzi bakagabanuka, ibizashora iki kigo mu gihombo, urugero ni hano mu Rwanda ntawagura Huawai azi neza ko kubona 'Application Gmail' atazayikoresha ni cyo giteye inkeke ko ubutunzi bw'iki kigo bugiye guhanantuka. Minisitiri ushinzwe ububanyi n'amahanga Lu Kang yavuze ko Leta ya beinjing ntacyo yahita itangaza. 

Huawai iri kuba ububiko bwa za programs (Apps store) ku bakoresha amatephone akorwa n'iki kigo isanzwe, baratangaza ko ubu bagiye kuyigira iya mbere. Ku rutonde rwakozwe n'ikinyamakuru Bloomberg cyagaragaje ko App store ya Huawai yakoreshejwe n'abanyaburayi benshi ugereranije n'abakoresheje Google play store. Ibi nabyo biri kwibazwa na benshi kuko iki kigo wabona App store igiye kuba iya mbere nyuma yo gukomanirizwa na Google y'abanyamerika dore ko umunyarwanda yabivuze neza ati ”Utaribwa ntamenya kurinda”. Ni ukubitega amaso. 

Image result for trump against huawei images

Gusa impande zose ziri kujya mu bihombo kuko hari ibigo byo muri Amarika byaranguraga mu Bushinwa ibikoresho by'itumanaho nabyo byatangiye kujya mu gihombo, aha twavuga nk'ikigo cya The California Chipmaker Xilinx Inc aho kuri uyu wa mbere cyatangaje ko cyahombye 4% y'ayo cyinjizaga. Iki kikaba kimwe mu bihombo bigera ku baturage binyuze mu guhungabana kw'imibanire n'imihahiranire hagati y'ibihugu runaka.

Sources: cnbc.com, Vice news & Forbes.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND