RFL
Kigali

SITBALL: Gicumbi na Karongi zatwaye ibikombe bya shampiyona 2018-2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/05/2019 14:55
0


Kuri iki Cyumweru ubwo hasozwaga shampiyona ya Sitball kuri sitade nto ya Remera, ikipe ya Gicumbi (Abagore) na Karongi (Abagabo) batwaye ibikombe bya shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo kuyobora intoned z’ibyiciro babrizwamo.



Gicumbi (Abagore) batwaye iki gikombe batsinze nyuma yo gusoza imikino batsinze Bugesera.Gicumbi yahise iyobora andi makipe muri Sitball kuko ifite amanota 12 mu gihe Musanze ari iya kabiri n’amanota icumi (10). Nyarugenge ni iya gatatu n’amanota umunani (8) mu gihe Bugesera yasoje ku mwanya wa kane n’amanota atandatu (6).



Gicumbi Sitball Team bahabwa igikombe bakoreye 

Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Karongi yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda Kicukiro bityo iyi kipe yo mu burengerazuba bw’u Rwanda isoza ifite amanota icumi (10) ikaba yizigamye ibitego icyenda (9) mu gihe Gisagara VC banganya amanota (10) izigamye inota rimwe (1).

Gasabo yasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota umunani (8) cyo kimwe na Musanze banganya amanota ikajya ku mwanya wa kane ikaba ifite umwenda w’amanota abiri (2).


Karongi batwaye igikombe mu bagabo

Mu isozwa ry’iyi mikino mu ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda), Murema Jean Baptiste uyobora iri shyirahamwe yashimye uturere twitabiriye iyi shampiyona kugeza ku musozo ndetse anenga uturere twaje ariko nyuma tukavamo shampiyona igikomeje.

“Icyo twavuga tutishimira ni uturere tumwe twitabiriye, twagera hagati bagahagarika ku buryo dusaba ko akarere iyo kashyizeho ikipe kaba kagomba gukora ibishoboka kugira ngo iyo kipe ikomeze kugeza mu gice gisoza”. Murema


Murema Jean Baptiste perezida wa NPC Rwanda 

Murema kandi yaje no kubwira abanyamakuru ko nka NPC Rwanda bishimira ko urwego rw’umukino rwazamutse bitewe nuko hari uguhatana gukomeye hagati y’amakipe akina shampiyona ya Sitball ndetse ko abatoza bamaze kuzamura urwego nubwo hagikenewe amahugurwa. Gusa ngo abasifuzi bazongererwa ubushobozi n’umubare wabo.



Imikino isoza shampiyona ya Sitball yabereye muri sitade nto ya Remera 

Shampiyona ya Sitball yatangiranye n’uturere 21 haza kubamo uturere icyenda (9) twaje gukina ariko bakavamo nyuma shampiyona itararangira. Gusa ngo mu mwaka w’imikino utaha hazabaho gukangurira uturere kuba bose bagomba kugira ikipe yabahagararira.


Ikipe ya Gasabo imwe muziba zihabwa amahirwe yo gutwara igikombe 

PHOTOS:IRADUKUNDA  Desanjo (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND