Kizito Mihigo yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Bari beza’ akaba yarayihimbiye abanyarwanda baba Midwest muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo na bo bibuke imiryango babuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi ndirimbo isohotse mu gihe abanyarwanda bakomeje ibikorwa by’Icyunamo mu gihe cy’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Muri iyi ndirimbo ifite iminota 14 n’amasagonda 23’, uyu muhanzi agenda avuga amazina y’abishwe muri Jenoside ndetse mu mashusho hakagararagara n’amafoto yabo.
Kizito Mihigo yabwiye INYARWANDA ko yishimiye gukora iyi ndirimbo ‘Bari beza’kuko ngo nk’umuntu wabaye mu mahanga, yifuza gukomeza gufasha abanyarwanda babayo kwifatanya n’igihugu mu bikorwa bitandukanye.
Yagize ati: “Si indirimbo ya mbere mpimbiye abanyarwanda baba mu bindi bihugu, kuko nko muri 2011 ubwo nitabiraga Rwanda Day i Chicago, nahimbye indirimbo yitwa “Turi abana b’u Rwanda” igamije kwibutsa abanyarwanda ko aho bacumbitse hose, ari abana b’u Rwanda, kandi uko byagenda kose, badashobora kwibagirwa iyo sano bafitanye n’igihugu cyabo.”
‘Bari beza ibaye indirimbo ya Gatatu Kizito Mihigo ashyize ahagaragara muri iki cyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, kuko mu kwezi gushize yari yasohoye izindi ndirimbo ebyiri zo kwibuka arizo: “Kubabarira ntibivuga kwibagirwa” hamwe na “Abarinzi b’amateka”
Iyi
ndirimbo ye nshya ‘Bari beza’ amajwi yayo yatunganyirijwe muri The Sounds
Studio ya Producer Bob naho amashusho akorwa na Producer Fefe.
TANGA IGITECYEREZO