Marina nk'umwe mu bahanzi bakorera muzika mu nzu ya The Mane aho ahuriye n'abandi bahanzi barimo Safi Madiba, Queen Cha na Jay Polly, uyu mwaka kuva watangira yagiye yumvikana mu ndirimbo yagiye akorana n'abandi bahanzi zirimo nka “Umusaraba wa Josua " yakoranye na Jay Polly ndetse na “It’s Love " yakoranye na Uncle Austin.
Marina washyize hanze indirimbo ye nshya "Niwowe"
Nyuma y’amezi agera kuri atanu Marina yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Niwowe " yakozwe na Lee John umusore utunganya indirimbo muri studio ya The Mane mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na AB Godwin umusore nawe utunganya muzika muri iyi nzu cyane ko baherutse kumusinyisha mu minsi ishize.
REBA HANO INDIRIMBO “NIWOWE " MARINA YASHYIZE HANZE