RFL
Kigali

Abakinnyi 10 bagomba gusoza amasezerano yabo mu makipe akunzwe ku mugabane w’Uburayi muri Kamena

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/05/2019 11:23
0


Umukino wa Football ugezweho muri ino minsi, habaho igura n’igurishwa ry’abakinnyi, hari abakinnyi bagomba gusoza amasezerano yabo mu Mpeshyi y'uyu mwaka, guhera muri Nyakanga, aho bazaba bemerewe kwishakira amakipe bakinamo.



Umutoza wa PSG, Thomas Tuchel kuva yaza muri ino kipe, ntabwo yigeze ashaka kongera amasezerano ya Adrien Rabbiot ubwo yahabwaga igihano cy'ukwezi adakinira iyi kipe. Nyuma y'uko ikipe ya PSG isezerewe na Manchester United, nyina Veronique yabwiye ikinyamakuru L’Equipe ko umuhungu we ari muri gereza atari mu ikipe.

 Andrien Rabbiot umukinnyi wa PSG

Uyu mukinnyi w’Umufaransa arifuzwa cyane na FC Barcelona, hamwe na Arsenal FC aho ziteguye kuba zamwegukana muri Nyakanga uyu mwaka ubwo hazaba hafunguwe isoko ry’igura n’igurishwa ku mugabane w’uburayi.

Kapiteni wa Manchester City Vincent Kompany

Pep Guardiola ntabwo yongereye amasezerano na Kapiteni wa Manchester City umaze kugira imyaka 33 y’amavuko. Kompany ukina inyuma muri Manchester City, ni we watsinze igitego cyahesheje ikipe ya Man City igikombe mu mukino wa nyuma wabahuje na Leicester City.

 Diego Godin Kapiteni wa Atletico Madrid 

Uyu mukinnyi wa Atletico Madrid ni we umutoza wa Athletico Madrid, Diego Simeone, abona nk’umukinnyi ukina inyuma (myugariro) mwiza kuri uno mubumbe w’isi. Uyu mukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko yatwaye ibikombe bibiri bya Europa League anagera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League inshuro ebyiri. Godin arangije amasezerano, nyuma y’imyaka icyenda yari amaze muri Atletico Madrid, nyuma yo kuhagera muri 2010. Taliki ya 7 Gicurasi uyu mwaka ni bwo Godin yatangaje ko azasohoka muri Atletico Madrid.

 James Milnes umukinnyi wa Liverpool 

Hari abandi bakinnyi barangije amasezerano ari bo: James Milnes wa Liverpool, Juan Mata wageze muri Man United 2013, Daniel Sturridge umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu cy’u Bwongereza akaba na rutahizumu wa Liverpool, umukinnyi ukina hagati wa Algeria Yacine Brahimi ukinira FC Porto, Ander Herrera umukinnyi wa Manchester United.

Gary Cahil wari umaze imyaka irindwi muri Chelsea

Nyuma y’imyaka irindwi akinira ikipe ya Chelsea, Gary Cahill nawe amasezerano ye yararangiye, uwahoze akinira ikipe ya Man United akaza kuyivamo mu 2014 akerekeza muri Arsenal FC, Danny Welbeck nawe amasezerano ye azarangira nyuma y’umukino wa nyuma wa UEFA Europa League uzahuza Arsenal FC na Chelsea.

 Ander Herrera Umukinnyi wa Manchester United

Igura n’igurishwa ry’abakinnyi rizatangira Taliki ya 1 Nyakanga, aho hitezwe ko abakinnyi benshi bazahindura amakipe.

 Yacine Brahimin umukinnyi wa FC Porto 


Danny Welbeck umukinnyi wa Arsenal FC


Daniel Sturridge umukinnyi wa Liverpool

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND