RFL
Kigali

Kuki amakuru mabi akundwa cyane kurusha ameza? Menya impamvu yabyo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/05/2019 13:04
0


Iyo usomye ibinyamakuru, ukumva radiyo cyangwa ukareba televiziyo, havugirwaho ibintu bitandukanye ariko usanga ibyibukwa cyane, bikavugwa cyangwa se abantu bakabyibandaho, ari ibyago, guseba, ibyaha n’ibindi nk’ibyo bitari byiza. Ese ikibazo ni uko abanyakuru bakunda amakuru mabi? Cyangwa abakurikirana amakuru nibo bakunda amakuru mabi?



Nk’uko umuhinzi abyuka akajya guhinga, umucuruzi akajya kurangura cyangwa kudandaza, umwarimu akajya mu ishuri gutanga ubumenyi, niko abanyamakuru ku isi hose bazindurwa no gukusanya amakuru y’ibiri kubera ku isi hanyuma bakayageza ku bantu. N’ubwo batara inkuru nyinshi zitandukanye, usanga inkuru zibukwa cyangwa zivugwaho cyane ari izivuga ibintu bibi. Kumva ko umuntu yapfuye amarabira, cyangwa ko bafashe umujura, uburaya, umuntu wasebye mu bintu runaka n’ibindi nk’ibyo, usanga aba ari amakuru ashyushye cyane ku buryo buri wese ayumva akayasangiza undi.

Ufashe itsinda ry’abantu bari hamwe ukababaza hagati y’amakuru mabi n’amezi icyo bahitamo, benshi bagusubiza ko bahitamo ameza ariko byajya mu buzima busanzwe, ugasanga siko bimeze. Mu kumenya impamvu ibitera, twarebye ubushakashatsi bwakozwe n’abaganga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu, Marc Trussler na Stuart Soroka. Bafashe abantu runaka babicaza kuri mudasobwa, babasaba gusoma inkuru zitandukanye za politiki.

bad

Abantu benshi usanga bikundira amakuru mabi n'ubwo babihakana

 Hakoreshejwe igikoresho gifata amashusho, basanze benshi muri abo bantu barahitagamo gusoma inkuru zerekeye ruswa, ubushukanyi n’izindi nkuru zivuga ku bintu bibi, kurusha gusoma inkuru zivuga ibintu byiza cyangwa zidafite aho zibogamiye. N’ubwo amashusho yagaragazaga ko benshi birebeye inkuru zivuga ibintu bibi, bageze mu mwanya wo kubazwa hafi ya bose basubije ko bakunda amakuru avuga ibintu byiza. Babajijwe impamvu basomaga inkuru zivuga ibintu bibi, bahise batunga agatoki itangazamakuru bavuga ko ari ryo ryibanda ku bintu bibi.

Aba bashakashatsi bari bagamije kwemeza ko mu mitekerereze ya muntu habamo akantu gahora gafite inyota yo kumenya no kutibagirwa amakuru y’ibintu bibi (negative bias). Aka kantu ariko ngo gafite akandi kamaro kuko gatuma umuntu yongera ubushobozi bwe bwo kwirinda, yaba mu byemezo afata cyangwa ibindi bitandukanye, agendeye ku byamaze kuba ku bandi bikamubera urugero.

Ikindi burya ngo mu mitekerereze ya muntu, aba yumva ari we mwiza yigereranyije n’abandi bantu benshi, bityo akumva ibintu bibi bimuri kure, niyo mpamvu agira amatsiko yo kumenya ibibi byabaye ku bandi. Niyo mpamvu usanga iyo hari amakuru mabi ari gucaracara, abantu barisanzura bagatanga ibitekerezo kabone n’ubwo byaba bisenya cyane uwo bari kubitangaho, nyamara byaba ari bo bigezeho, bakifuza ko abandi bakwishyira mu mwanya wabo. Ibyo ngo biterwa n’uko buri muntu wese aba yumva hari ukuntu ari mwiza kurusha abandi.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND