D'Amour Selemani ni umukinnyi wa Filime wamamaye cyane mu ma filime atandukanye, kuri ubu uyu mugabo agaragara muri filime nshya yitwa Umwanzuro iri gutambuka kuri Televiziyo Rwanda. Nyuma yo kuvugwaho gushakira indonke mu burwayi, D'Amour yasubiye mu bitaro.
Izina ry'uyu mugabo ryabaye ikimenyabose mu minsi ishize kubera inkuru y'uburwayi bwe bwavuzweho cyane. D'Amour Selemani wari urwaye impyiko yavuzwe cyane ubwo yakusanyirizwaga inkunga yo kumufasha kujya kwivuza hanze ariko akaza koroherwa atagiyeyo bityo ntabe akigiyeyo nk'uko yabitangaje kenshi.
Uyu mukinnyi ahamya ko yari amaze gukusanyirizwa arenga miliyoni icyenda zo kumufasha kujya kwivuza mu Buhinde ariko ntajyeyo. Kutagenda kwe kwateje impaka nyinshi ndetse bamwe bamwita umutekamutwe wabacucuye utwabo abeshya ko arwaye nyamara ari muzima.
Uyu mukinnyi yakunze kumvikana kenshi ahakana ubu butekamutwe yashinjwaga ahubwo agahamya ko Imana yamugiriye neza akoroherwa bitamusabye kujya kwivuza hanze. Icyakora kuri ubu uburwayi bwamwisubiye ndetse kugeza igihe twandikiye iyi nkuru uyu mukinnyi yari yasubiye mu bitaro.
D'Amour Selemani yongeye gusubira mu bitaro nyuma y'igihe atangaje ko yumva yarorohewe
Ukujya mu bitaro kwa D'Amour Selemani niwe ubwe waguhamirije Inyarwanda.com nyuma y'uko umunyamakuru yari amaze kumenya ko uyu mugabo yasubiye mu bitaro. D'Amour Selemani ku murongo wa telefone yagize ati "Nibyo ndi mu bitaro bya Kanombe, nafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2019, niriwe mu bitaro i Kanombe none ndabona ngiye no kurarayo."
Asobanura uko yongeye gufatwa, D'Amour Selemani yatangaje ko atarembye cyane, atangaza ko ari impyiko zari zongeye kumufata ariko atari ibintu bikomeye n'ubwo kwa muganga bamusabye kureka bakamwitaho ari mu bitaro. Uyu mugabo wumvaga avugana imbaraga yadutangarije ko kongera kurwara kwe atari ibintu bikomeye cyane byatuma atekereza kujya kwivuza hanze.
AMAFOTO: Internet
TANGA IGITECYEREZO