Kigali

Ecole des Sciences Byimana yisubije igikombe mu irushanwa ‘Classic Music Competition’ rigamije guteza imbere umuziki w'umwimerere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/05/2019 16:59
1


Ecole des Sciences Byimana yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa ‘Classic Music Competition’ rigamije guteza imbere umuziki w'umwimerere, iri rushanwa rikaba ryari ribaye ku nshuro ya 8. Iri rushanwa ritegurwa na Chorale Illuminatio igizwe n’abanyeshuri biga muri UR-Huye basengera muri Kiliziya Gatolika.



Amarushanwa y'uyu mwaka ‘Classic Music Competition 2019’ yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019 abera i Huye muri Groupe Officiel de Butare. Ni amarushanwa yari ari ku rwego rwo hejuru ku buryo byagoye cyane Akanama nkemurampaka kumenya uwahize abandi. Ayubusa ariko igikombe burya kigomba kugira nyiracyo, byarangiye Ecole des Sciences Byimana icyisubije nyuma yo kuririmba neza 'Glory to God' ya George Frederich Handel.


Perezida wa korali ya Ecole des sciences Byimana yegukanye igikombe

Zimwe mu ndirimbo zanyuze abantu benshi harimo 9th Symphony, igice cya *Ode to Joy yahimbwe na L.V.Beethoven, iyi yaririmbwe ku rwego rwo rwiza na Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda yegukanye umwanya wa kabiri muri aya marushanwa. Indi ndirimbo yashimishije abatari bake ni Fidelio yaririmbwe na Collège du Christ Roi. Haririmbwe n'izindi nyinshi nka 'O fortuna', 'The battle of Jericho' yo mu njyana ya Negro-Spirtual ndetse n'izindi z'abahanzi Nyarwanda.

Muri salle abantu bari benshi cyane, hari benshi bakurikiranye concert bahagaze. Muri aya marushanwa hanashimwe Umuyobozi w'indirimbo mwiza (Best song conductor) aho yabaye umuyobozi wa St Phillipe Neli. Hanashimwe itsinda ryacuranze neza, iryo akaba ari Ecole de Sciences Byimana.

Dore uko ibigo byakurikiranye muri ‘Classic Music Competition 2019’.

1. Ecole des Sciences Byimana

2. Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda

3. G.S.St Phillipe Neli Gisagara

4. ENDP Karubanda

5. Collège du Christ Roi Nyanza

6. GSO Butare

7. EAV Kabutare

Twabibutsa ko aya marushanwa aba muri mwaka aho yitabirwa n'amakorali aba yaturutse mu bigo bitandukanye. NAYITURIKI Roberto Lambert, Umuyobozi wa Chorale Illuminatio itegura aya marushanwa yabwiye Inyarwanda.com ko irushanwa ry’uyu mwaka ryagenze neza cyane. Yaboneyeho gutangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019 Chorale Illuminatio ifite igitaramo (Classical Music Concert) kizabera Mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00). 

Abajijwe umusaruro w'aya marushanwa, yavuze ko amaze gutanga umusaruro mu buryo bugaragara aho abanyeshuri barushaho gukunda no gushyira umuhate wabo mu muziki w’umwimerere. Ati: “Umusaruro ni uko abanyeshuri barushaho gukunda no gushyira umuhate wabo muri musique classique, bakiga gucuranga ndetse no kuririmba neza kuburyo bw'abahanga. Buri mwaka abanyeshuri bazana udushya dutandukanye, aho bamwe banahimba indirimbo ku buryo bunoze bakaziserukana ukabona binogeye ijisho,”


Janvier Murenzi na Ndori Ndahiro Pacis Eusebe bamwe mu bari bagize akanama nkemurampaka


Chorale Illuminatio itegura aya marushanwa yaririmbiye abitabiriye


Good news choir inshuti ya hafi ya chorale Illuminatio nayo yararirimbye


Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda iririmba 9th Symphony ya L.Van Beethoven






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsabimana Alphonse 5 years ago
    This competition is very important becse it's intended to improve classical music in youth. Come and join us @Illumination 4ever.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND