RFL
Kigali

Iyobera ku ngoma Kalinga Teta Diana yasuye mu nzu ndangamateka y’ibihugu bya Afurika mu Bubiligi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/05/2019 9:03
0


Umuhanzikazi Teta Diana washikamye ku njyana Gakondo, yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha asangiza abamukurikira inkuru nziza y’uko yasuye ingoma Kalinga iri mu nzu ndangamateka y'ibihugu bya Afrika yo hagati iherereye i Tervuren mu Bubiligi ibarizwamo Ingoma Kalinga.



Teta wakunzwe mu ndirimbo ‘Canga ikarita’, ‘Velo’, ‘Birangwa’ kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2019  yasuye inzu ndangamateka iherereye i Tervuren mu Bubiligi. Yavuze ko yasuye iyi nzu ndangamateka nk’umuntu ‘wifuza kubona no kumenya’ ndetse ko gusura inzu ndangamateka hirya no hino ku isi ari i bintu yifuje kuva kera.  

Nyuma yo kwandika no gushyira amafoto amwerekana ari mu nzu ndangamateka iherereye mu Bubiligi, yabwiwe na benshi ko atari Ingoma Kalinga yasuye kuko ‘ihishe kugeza ubu’. Uwitwa Kennedy Ndahiro yamubwiye ko “Col. Lizinde yanditse igitabo in the 80s "La decouverte de Kalinga ou la fin d'un mythe" aho avuga ko yavumbuye aho yari itabye. 

Undi witwa Jean Paul Mugwaneza, yavuze ko akurikije amafoto abona atari ingoma Kalinga kuko ‘bivugwa ko Kalinga yahiyeho hagasigara igice mu ntambara yo ku Rucunshu.” Teta Diana wasuye iyi nzu ndangamateka yakomezaga kuvuga ko yiboneye n’amaso ye ko handitse ingoma Kalinga, ngo asanze atari yo yasuye ‘yababara cyane’.


Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa Contact TV/FM, Albert Rudatsimburwa

Rudatsimburwa ni umwe mu bahaye ubusobanuro byimbitse Teta Diana amubwira ko Ingoma Kalinga itari mu Bubuligi kuko kugeza ubu ‘ihishe’. Mu kiganiro na INYARWANDA, Rudatsimbwa yahamije ko Ingoma Kalinga nta muntu n'umwe uzi aho ari kandi ko itari no mu Bubuligi.

Yagize ati “Nta Kalinga iba hariya (mu Bubiligi). Ntabwo bibaho.  Kalinga yagumye mu Rwanda nta muzungu wayifashe…Kalinga cyari nk’ikintu cy’igitangaza, ingoma abazungu bazi ni Kalinga. Urumva nta kuntu abazungu bari no kwegera Kalinga, ntibyari gushoboka n’abanyarwanda basanzwe ntabwo bayegeraga nkaswe n’abazungu.” 

Yavuze ko Kalinga yajyanye n’ingoma zindi ibikwa n’abari babishinzwe. Yahamije ko kugeza ubu Kalinga ihishe kandi ‘gufata Kalinga bivuze gufata u Rwanda’. Ati “ Kalinga irahishe. Gufata Kalinga uba ufashe u Rwanda kandi urumva ko umwami ntiyigeze ataha ngo bazisubize ahagaragara. Ubu Kalinga yakongera kuboneka ari uko himitswe undi mwami,” 

Rudatsimburwa avuga ko ku ngoma ya Perezida Habyarimana Juvenali, byavuzwe ko Ingoma Kalinga yatoraguwe kandi bakayitwika. Ngo byavugwaga bashaka kumvikanisha ko ‘icyami kitazongera kugaruka ukundi’. Ati “Ntabwo Kalinga yari kuba hanze nta Kigeri ari hanze, ntabwo bishoboka.”

Iyi nzu ndangamateka yari imaze igihe kinini ifunze bitewe n’ibikorwa by'ivugurura byari bimaze imyaka 5. Yongeye gufungurwa mu ntangiriro z’Ukuboza 2018. Teta yabwiye INYARWANDA ko hari byinshi atazi kandi yifuza kumenya ku mateka yo hambere. Yakomeje avuga ko yakuze akunda amateka ndetse ngo iyo ageze ahari abayazi bayavuga ntahava.  

Iyi nzu ndangamateka itatse bwinshi mu bugeni bwo hambere bwaturutse mu Rwanda, u Burundi ndetse by'umwihariko Congo, ku ngoma y'umwami Leopold 2.  Teta Diana aheruka mu Rwanda mu gitaramo gikomeye yakoreye i Kigali cyiswe ‘Kigali Jazz Junction. Yari amaze imyaka ibiri abarizwa mu Bubiligi aho yatunganyirije alubumu ‘Iwanyu’ yakubiyemo indirimbo 12.    

Kuri alubumu hariho indirimbo ‘Iwanyu’, ’Juru ryanjye’, ’See me’, ’Uwanjye’, ’Burning’, ’Birangwa’, ’Ndaje’, ’Hello’, ’Turn Around’, ’Call Me’, ’None N’Ejo’, ’Sindagira (Cover)’.

Teta Diana yatangaje ko yasuye ahari Ingoma Kalinga.

Teta Diana yasobanuriwe na benshi ko atari Ingoma Kalinga yasuye.

Rudatsimburwa yavuze ko nta muntu n'umwe uzi aho Ingoma Kalinga iherereye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND