RURA
Kigali

Safi Madiba yahishuye ko yandika indirimbo “Kontwari” yifashishije Dj Pius na Dj Marnaud nk’inararibonye ku bibera ku makontwari-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/05/2019 12:22
0


Muri iyi minsi Safi Madiba ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo nshya 'Kontwari' ndetse iri no mu zatangiye gukundwa ahantu hanyuranye. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yadutangarije ko yandika iyi ndirimbo yifashishije DJ Pius na Dj Marnaud nka bamwe mu bakunze kubona neza ibibera ku makontwari mu masaha akuze.



Ibi Safi Madiba yabitangarije Inyarwanda mu kiganiro kihariye twagiranye muri gahunda yo kuganiriza abakunzi be kuri iyi ndirimbo ye nshya “Kontwari”, iyi ikaba ariyo ndirimbo nshya yashyize hanze iri no mu zikunzwe nyamara zitaramara iminsi ku isoko rya muzika mu Rwanda. Ni indirimbo yakorewe muri The Mane mu gihe mu bayanditse harimo Dj Marnaud na Dj Pius basanzwe bacuranga mu gicuku kandi bakunze kubona ibibera mu tubari mu masaha ya nijoro.

Safi Madiba

Safi Madiba,...

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA SAFI MADIBA “KONTWARI”

Muri iki kiganiro ariko kandi Safi Madiba yongeye kwibutsa abakunzi be ko yari amaze iminsi adashyira hanze indirimbo kubera impamvu zuko yari yaretse iyo yakoranye na Harmonize ngo abantu babanze bayumve neza. Uyu mugabo yatangaje ko nyuma ya 'Kontwari' agiye kongera gushyira hanze indirimbo ku muvuduko yari asanzweho kugeza abantu bamusabye kuba yakongera akagabanya. Tubibutse ko Safi ari umwe mu bagize inzu ifasha abahanzi ya The Mane aho ahuriye na Queen Cha, Marina ndetse na Jay Polly.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA SAFI MADIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND