RFL
Kigali

Bobi Wine yajyanwe gufungirwa muri gereza ya Luzira

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/04/2019 17:38
0


Urukiko rwa Buganda rwanzuye ko umunyamuziki wahindutse umunyapolitiki akaba n’umudepite mu Inteko Ishinga amategeko ya Uganda, Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine, ajyanwa gufungirwa muri gereza ya Luzira kugeza kuya 02 Gicurasi 2019, saa yine za mu gitondo.



Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere, Bobi Wine yashinjwe kwangiza amategeko y’igihugu no guteza imvururu. Umushinjacyaha yavuze ku ya 11 Nyakanga 2018, Bobi Wine yakoresheje inama mu buryo butemewe n’amategeko atabimenyesheje police.

Icyo gihe ngo Bobi Wine ari kumwe n’abambari be barwanyije gahunda ya Leta yo gusoresha abakoresha imbuga nkoranyambaga. Chimpreports yanditse ko Bobi Wine atabashije gusobanura neza ibyabaye, urukiko rwanzura ko afungirwa muri gereza ya Luzira, kugeza ku wa kane tariki 02 Gicurasi 2019.  

Abo mu muryango wa Bobi Wine, inshuti n’abanyamakuru biriwe bategereje Bobi Wine ku rukiko ntibabashije kugira icyo bavugana nawe uretse umwunganizi we mu mategeko. Mu gitondo Bobi Wine yafatiwe Kalerwe ariho yavuye ajyanwa kuri sitasiyo ya police ya Naggalama. Ni urugendo yakoze arindiwe umutekano bikomeye bitewe n’abambari be bari bakurikiye imodoka yatwawemo, ageze mu rukiko yashinjijwe ibyaha yakoze umwaka ushize.

Ubwo Bobi Wine yari mu rukiko





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND