Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no gihumbaza Imana Aline Gahongayire kuri ubu ntari kuvugwaho rumwe nyuma y’ubuhamya yatanze akanavugamo ko atari ku rwego rumwe n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda. Urugaga rw’abanyamakuru b’imyidagaduro 'Rwanda Showbiz Journalist Forum' rwavuze uko rwabyakiriye mu ibaruwa ifunguye.
Iyi baruwa yashyizwe hanze kuri uyu wa gatandatu tariki 27/04/2019 ndetse ikaba yashyizweho umukono na Rutaganda Joel uhagarariye uru rugaga rw’abanyamakuru b’imyidagaduro mu by’amategeko (legal representative).
Iyi baruwa igira iti “Rwanda Showbiz Journalist Forum (Urugaga rw’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda) tubabajwe cyane n’amashusho yakomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Aline Gahongayire yishongora ndetse asebya itangazamakuru ry’u Rwanda. Abanyamakuru b’imyidagaduro hano mu Rwanda bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha ibihangano n’ibikorwa bitandukanye bya Aline Gahongayire ndetse n’abandi bahanzi nyarwanda muri rusange.”
Iyi ibaruwa ikomeza igira iti “Ntiduteze no guhindura umurongo wacu wo gufasha buri muhanzi nyarwanda kumenyekanisha ibihangano bye twirengagije imyumvire y’abatabona neza akamaro k’itangazamakuru ry’imyidagaduro mu iterambere ryabo. Turasaba abanyarwanda bose kudaha agaciro amashusho ya Aline Gahongayire ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kuko arimo isebanya n’ubwibone bushingiye ku myumvire.”
Muri iyi baruwa basoza bashimira bati “Turashimira buri muhanzi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa badahwema kutworohereza kugera ku makuru neza ndetse no gukomeza gufatanya natwe muri uru rugendo rwo kuzamura urwego rw’imyidagaduro mu Rwanda”
TANGA IGITECYEREZO