RFL
Kigali

Korali Agape ya ADEPR Nyarugenge yasogongeje abakunzi bayo kuri album ya 4 izamurikwa uyu mwaka-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/04/2019 17:37
0


Korali Agape imwe mu makorali akorera umurimo w'Imana muri ADEPR Nyarugenge, irimo gukora album ya kane yifuza gushyira hanze muri uyu mwaka. Kuri ubu iyi korali yamaze gushyira hanze indirimbo 'Turayisenga ikumva' izaba iri kuri iyi album yayo nshya.



Korali Agape igizwe n'abaririmbyi 90, yashinzwe mu 1997 itangira ari itsinda ry'ivugabutumwa (Groupe d'evangelisation). Mu 1999 ni bwo yabaye korali, gusa muri 2001 ni bwo yabaye korali mu buryo budasubirwaho. Izina 'Agape' barikuye muri Bibiliya aho iri jambo risobanura 'Urukundo rw'Imana'. Intego y'iyi korali ni 'Ukugira urukundo rw'Imana'. Mu myaka isaga 20 Korali Agape imaze, magingo aya imaze gukora album eshatu arizo: Nakuvaho nkajya he, Yesu waramamaye n'indi yitwa Gucungurwa kwacu. 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TURAYISENGA IKUMVA' YA AGAPE CHOIR

Korali Agape ya ADEPR Nyarugenge

Kuri ubu aba baririmbyi bagize Agape choir bari gukora album ya kane izajya hanze bitarenze uyu mwaka wa 2019. Abajijwe impamvu bamaze gukora album nke mu gihe iyi korali imaze imyaka isaga 20, Sosthene Bagambaki perezida wa Agape choir yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko bibanze cyane mu gushaka ibyuma byabafasha mu ivugabutumwa bakora mu ndirimbo, ati "Twibanze cyane mu gushaka ibyuma bidufasha muri evangelisation". Yakomeje avuga ko kuri ubu icyo Agape choir bahugiyeho ari ugukora album ya kane ndetse ubu bamaze gushyira hanze indirimbo ya mbere bise 'Turayisenga ikumva' iri mu zizaba ziri kuri iyi album. 

Abagabo baririmba muri korali Agape


Bamwe mu bagore baririmba muri korali Agape

UMVA HANO 'TURAYISENGA IKUMVA' YA KORALI AGAPE


AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND