RFL
Kigali

Byinshi utamenye kuri Dj Bob, ngo ntazibagirwa uko yafunganywe na Meddy n'uko uyu muhanzi yamwambuye 100,000Frw-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/04/2019 11:02
2


Ndacyayishimira Jean Bosco wamenyekanye nka Dj Bob ni umwe mu basore b'ibyamamare muri muzika y'u Rwanda wamenyekanye nk'umwe mu bafasha abahanzi kwamamaza ibihangano byabo.



Dj Bob wabaye ikimenyabose aganira na Inyarwanda.com yagarutse ku mateka ye, ageze mu muziki yerura ko byinshi yagiye akora yabikoreshwaga n'urukundo yagiriraga umuziki w'abanyarwanda. Yadutangarije ko nyuma y'imyaka itari micye afatanya n'abahanzi kwamamaza ibihangano byabo yaje gusa n'usubitse ibi bikorwa ahubwo ashyira imbaraga mu bikorwa by'ihuriro ryaba Djs. 

Dj Bob yatangaje ko nyuma y'igihe n'iri huriro arivuyemo, kuri ubu yamaze kurisubiramo kandi yiteguye kuryubaka ashyizemo imbaraga ze zose.
Mu gihe yamaze mu muziki Dj Bob atangaza ko hari udukoryo atazibagirwa harimo igihe yajyanaga na Meddy mu gitaramo i Huye muri Kaminuza y'u Rwanda. Icyo gihe ngo Polisi yabataye muri yombi ibaziza guparika mu muhanda. Nyuma aba polisi batari bamenye Meddy bamusabye kubaririmbira basanga ari we koko baramubabarira. Meddy ngo yarabikoze barababarirwa, aka gakoryo ngo ntabwo Dj Bob azakibagirwa.

Dj bobDj Bob aho yakoreraga yanahacururizaga indirimbo z'abahanzi 

Icyakora n'ubwo Meddy ngo bari inshuti gutya ntabwo ubushuti bwabo bwarambye cyane ko igihe cyageze ubushuti bukagabanuka. Dj Bob atangaza ko ubushuti bwabo bwagabanyijwe n'uko hari amafaranga Meddy yemereye Dj Bob ubwo yakoraga igitaramo cyo kumurika album. Dj Bob yatangaje ko yari yemeranyijwe na Meddy ko amufasha kwamamaza igitaramo cye byagenda neza akamuha 100,000frw.

Meddy ngo ntiyigeze aha Dj BOB amafaranga ye ndetse kugeza n'ubu ntabwo arayabona. Dj BOB avuga ko atigeze ababazwa n'uko atahawe aya mafaranga ahubwo ngo yababajwe bikomeye n'uko aya mafaranga yagabanyije umubano wari usanzwe hagati ye na Meddy. Dj Bob atangaza ko kimwe mu bimushimisha ari uko abahanzi bakoranye mu gihe cye ari bo n'ubu bakiyoboye uruganda rwa muzika. Ibi ngo bimwereka ko atigeze avunikira ubusa mu gihe yamaze afasha abahanzi.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA DJ BOB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Janvier4 years ago
    Uyu mugabo afite ubwenge rwose. Ati muzamure impano . Ababifite munshingano zabo bumvireho. Ati bafashanye, bashyire hamwe, birinde amashyari!
  • Janvier4 years ago
    DJ Bob murumva ko yagize uruhare mukumenyekanisha umuziki w'u Rwanda. Akwiye gushimirwa . Cyane cyane abahanzi bazafate iya mbere. Meddy nawe yakagombye kumushaka niba umutima-nama we umwibutsa ko atamubaniye neza.





Inyarwanda BACKGROUND