iTel
Kigali

Mazimpaka Andre yagarutse ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya Werurwe 2019 muri Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/04/2019 17:20
3

Mazimpaka Andre umunyezamu wa mbere muri Rayon Sports ari ku rutonde rw’abakinnyi batatu (3) bazavamo uwuzahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Rayon Sports mu kwezi gushize kwa Werurwe 2019.



Umukinnyi uzaba yatsinze bagenzi be biciye mu matora y’abafana batorera ku mbunga nkoranyambaga za SKOL na March’ Generation Fan Club, azahabwa igihembo ku wa Mbere tariki 29 Mata 2019 ku kibuga cya Nzove mu muhango uzatangira saa kumi n’igice (16h30’).

Mazimpaka Andre umwe mu bakinnyi bashya ikipe ya Rayon Sports yazanye mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2018-2019 kuri ubu ari mu bakinnyi batatu bahagaze neza kuko mu mikino 12 amaze gukina, uyu mugabo yamaze imikino icyenda (9) nta gitego yinjijwe (Clean Sheets).


Mazimpaka Andre umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports 

Kuri ubu akaba ari mu bakinnyi batatu beza ba Rayon Sports bari ku rutonde rwo guhatanira igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Werurwe 2019 dore ko abitse igihembo cya Gashyantare 2019. Abakinnyi batatu bahatanira igihembo cya Werurwe 2019 barimo; Mazimpaka Andre (GK,30), Mugheni Kakule Fabrice (27) na Manzi Thierry (C,4).

Ku uru rutonde kandi hariho Manzi Thierry myugario akaba na kapiteni wa Rayon Sports. Uyu musore nawe agenda afatanya na Rayon Sports kubona intsinzi zigiye zitandukanye bityo SKOL na March’Generation Fan Club batanga iki gihembo bakaba baramuhisemo mu bakinnyi batatu beza.


Manzi Thierry myugariro akaba na kapiteni wa Rayon Sports

Mugheni Kakule Fabrice ukina hagati muri Rayon Sports nawe ari kuri uru rutonde ruhatanira igihembo cya Werurwe 2019 aho ahanganye na Manzi Thierry ndetse na Mazimpaka Andre.


Mugheni Kakule Fabrice umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports

Iki gihembo gitangwa n’ihuriro ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu kiswe “March’ Generation Fan Club” ku bufatanye n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd nk’umuterankunga mukuru wa Rayon Sports.


Uva ibumoso: Mazimpaka Andre, Manzi Thierry (hagati) na Mugheni Kakule Fabrice (Iburyo) 

Iyi gahunda yatangiye ari igikorwa cya March’ Generation Fan Club ariko biza kuba ngombwa ko SKOL Brewery Ltd izamo kugira ngo birusheho kugira imbaraga n’agaciro.


March Generation Fan Club ni bo bazanye igitekerezo cyo guhemba umukinnyi w'ukwezi muri Rayon Sports 






IBITECYEREZO

  • DUSHIMIYIMANA Gilbert2 months ago
    Ngewe ntoye Mazimpaka André
  • nyinawumuntu jaennette2 months ago
    Ntoye mpazimpaka andre
  • Turatsinze elysa2 months ago
    mpazimaka Andre nuwo rwose


Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS