RFL
Kigali

WOMEN FOOTBALL: Scandinavia WFC yafashe umwanya wa mbere ibanje kunyagira AS Kigali WFC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/04/2019 23:02
0


Ikipe ya Scandinavia WFC yatsinze AS Kigali ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Mbere, Mukandayisenga Nadine yatsinzemo ibitego bibiri mu buryo bumwe.



Ibitego bya Scandinavia WFC byatsinzwe na Ukwinkunda Jeannette wafunguye amazamu ku munota wa 37’ nyuma y'uko abugarira ba AS Kigali WFC bari bananiwe gufata Nyiramfashimana Marie Jeanne wari wabinjiranye mu rubuga rw’amahina agatanga umupira wihuta.




Abakinnyi ba Scandinavia WFC bishimira intsinzi

Mukandayisega Nadine yateye umupira wa mbere ku munota wa 60' mbere yo gutera undi ku munota wa 68' bityo acyura ibitego bibiri muri bitatu ikipe yatsinze.

Scandinavia WFC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 24 mu gihe AS Kigali WFC ari iya kabiri n’amanota 21 mu mikino umunani (8) amakipe yombi amaze gukina.



Mukandayisange Nadine yatsinze imipira ibiri iteretse ivamo ibitego bibiri bya Scandinavia WFC


Habimana Sosthene (Inyuma ibumoso) umutoza w'ikipe y'igihugu y'abagore yarebye uyu mukino iminota 90' yicaranye na Mbusa Kombi Billy (Wambaye icyatsi) kuko bakoranye muri FC Musanze

Ibindi bitego bibiri bya Scandinavia WFC byatsinzwe na Mukandayisenga Nadine wabitsinze byose ateye imipira iteretse inyuma y’urubuga rw’amahina (Direct Free-Kicks) nyuma y’amakosa yakozwe n’abakinnyi ba AS Kigali barimo na Helene Uwizeyimana wari mu izamu kuko umupira wa mbere bamusifuye ko yarenze urubuga rwe bityo bagahana ikosa ryabyaye umupira wagannye mu izamu nta muntu ukozeho.







Scandinavia WFC yari ifite uburyo babonana neza hagati mu kibuga kurusha AS Kigali WFC



Mukantanganira Joselyne myugariro w'iburyo azamukana umupira

Mu buryo bw’imikinire, ikipe ya AS Kigali WFC yari yahisemo gukoresha abakinnyi bane inyuma, batatu hagati na batatu imbere (4:3:3), uburyo busa neza n’ubwo Bizumuremyi Radjab umutoza wa Scandinavia WFC yari yahisemo.

Gusa ikipe ya AS Kigali yatangiye igice cya mbere ubona iri gutanga icyizere cyo guhangana ariko biza gupfa hagati mu kibuga kuko ikipe ya Scandinavia WFC yabarushaga imbaraga bitewe nuko bari bafite abakinnyi batindana umupira bakawutanga aho bashaka.




Jeannette Ukwinkunda (8) wanatsinze igitego azamukana Joselyne Mukantaganira myugariro wa AS Kigali WFC

Bizumuremyi Radjab umutoza wa Scandinavia WFC yari afite Uwamariya Diane bita Ozil, Kevine Uwineza na Nyiramfashimana Marie Jeanne hagati mu kibuga, abakinnyi barushije imbaraga Nyiramwiza Marthe, Sifa Gloria Nibagwire na Dudja Umwariwase bari hagati mu kibuga cya AS Kigali. Ibi ahanini byatewe nuko Kalimba Alice usanzwe amenyereye guhangana hagati mu kibuga yari yabanje ku ntebe y’abasimbura.



Kalimba Alice agenzura umupira nyuma yo kwinjira asimbuye

Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali WFC amaze kubona ko yibeshye ku bakinnyi yahaye akazi hagati mu kibuga, ku munota wa 27’ yafashe umwanzuro akuramo Nyiramwiza Marthe ashyiramo Kalimba Alice waje n’ubundi asanga abakinnyi nka Diane Uwamariya bamutanze gushyuha bakomeza kumufata nta gihunga bagize.

Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi yaruhutse. Bagarutse nibwo ikipe ya Scandinavia WFC yakinnye umupira uri hejuru ya AS Kigali WFC kuko n’abafana bayo bari bahari bayitije umurindi bituma bagira umukino mwiza mu gice cya kabiri cyanabonetsemo ibitego bibiri (2) byavuye mu guhana amakosa y’inyuma y’urubuga rw’amahina.



Muri uyu mkino Scandinavia WFC yari ifite ubwugarizi bukora neza

Ikipe ya AS Kigali WFC yagize ikibazo cy’uko Nibagwire Sifa Gloria ahanini yisanze gukina mu mwanya w’imbere y’abugarira atarahamenyera neza bityo buri kanya akisanga ari kugongana na bagenzi be bari kugarira mu gihe umukinnyi uba akina uyu mwanya ariwe uba agomba kurinda abakinnyi bagenzi be bari mu bwugarizi.


Kankindi Fatuma ahanganye na Nibagwire Sifa Gloria mu kirere


Nibagwire Sifa Gloria azamukana umupira asize Uwamariya Diane hasi

Ikindi ikipe ya AS Kigali WFC yazize n’uko mu gutangira umukino nuko itari ifite abakinnyi bafite ubushobozi bwo kubuza aba Scandinavia WFC gutembereza umupira hagati bityo buri munota ugasanga imipira iri gutembera mu bwugarizi bwa AS Kigali WFC kuko abakinnyi nka Ukwinkunda Jeannette n’Uwimana Zawadi wiga mu mashuri abanza bari bafite imipira ihagije igana mu izamu rya AS Kigali WFC.

Ubwugarizi bwa AS Kigali WFC bwari bugizwe na Maniraguha Louise na Angelique Umwizerwa bakinaga mu mutima w’ubwugarizi. Joselyne Mukantaganira yaca iburyo bityo Marie Claire Uwamahoro agaca ibumoso.


Scandinavia WFC bishimira intsinzi bakuye mu mujyi wa Kigali

Mu busatirizi, ikipe ya AS Kigali WFC yari ifite Ujeneza Iradukunda Kanyamihigo Callixte, Ibangarye Anne Marie wari kapiteni na Nibagwire Liberathe.

Ikipe ya Scandinavia WFC yakoreshaga abugarira bane (4) barimo; Nyirahabimana Anne Marie (15), Djazila Uwineza (C,17), Umuziranenge Irera (14) na Muhawenimana Constance (12) mu gihe mu batahaza izamu bari bafite; Ukwinkunda Jeannette (8), Nyiramfashimana Marie Jeanne (10 na Uwimana Zawadi (9). Mu izamu harimo Claudine Itangishaka (1).


Uwineza Djazila (17) kapiteni wa Scandinavuia WFC atera umupira mu kirere hejuru ya Anne Marie Ibangarye wari kapiteni wa AS Kigali WFC muri uyu mukino


Mbarushimana Shaban umutoza wa AS Kigali WFC atanga amabwiriza


Uwamariya Diane asimbuka mu bakinnyi ba AS Kigali WFC

Mu gusimbuza; AS Kigali WFC bakuyemo Nyiramwiza Marthe bashyiramo Kalimba Alice, Ibangarye Anne Marie aha umwanya Imanizabayo Florence mu gihe Scandinavia WFC bakuyemo Uwamariya Diane bashyirami Kankindi Fatuma mu gihe Nyiramafashimana Marie Jeanne yahaye umwanya Abimana Djamila.

Nyuma y’aya manota atatu (3), Scandinavia WFC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 24 mu gihe AS Kigali WFC ifata umwanya wa kabiri n’amanota 21 mu mikino umunani (8) amakipe yombi amaze gukina kuko basigaranye umukino umwe w’ikirarane bakabona gusoza imikino ibanza.

Dore abakinnyi 11 babanje mu kibuga:

Scandinavia WFC XI: Itangishaka Claudine (GK,1), Anne Marie Nyirahabimana 15, Umuziranenge Irera 14, Muahawenimana Constance 12, Uwineza Djazila (C,17), Mukandayisenga Nadine 13, Uwimana Zawadi 9, Nyiramfashimana Marie Jeanne 10 (Abimana Djamila 16), Uwamarira Dianne 18 (Kankindi Fatuma 11), Uwihirwe Kevine 6 na Ukwinkunda Jeannette 8.


Abasimbura batakinnye:

Umubyeyi Zakia (GK,22), Reheme Uwizeyimana 19, Umumararungu Marie Claire 2, Nyiranshuti Esperence 5, Abimana Djamila 16 na Mushimiyimana Marie Claire 7.

AS Kigali WFC XI:Uwizeyimana Helene (GK,30), Mukantaganira Joselyne 16, Uwamahoro Marie Claire 13, Umwizerwa Angelique Rooney 12, Maniraguha Marie Louise 15, Nibagwire Sifa Gloria 4, Nibagwire Liberathe 9, Nyiramwiza Marthe 10 (Kalimba Alice 22), Iradukunda Callixte 17, Umwariwase Dudja 3 na Ibangarye Anne Marie (C,11/ (Imanizabayo Florence 5).


Abasimbura batakinnye:

Uwamahoro Diane (GK,30), Uwamahoro Olive 19, Jeannette Mukeshimana 7, Uwanyirigira Sifa 6 na Consolee Imanishimwe 8.



Mbarushimana Shaban umutoza wa AS Kigali WFC asuhuza abakinnyi b'abasimbura ba Scandinavia WFC


Itangishaka Claudine umunyezamu wa Scandinavia WFC afata umupira







Umukino wa mbere muri shampiyona y'abagore uba ukomeye


Uwamahoro Marie Claire akiza izamu kuko Uwimana Zawadi (9) yari aje


Uwimana Zawadi (9) umukinnyi utaha izamu muri Scandinavia WFC aca iburyo akaba yiga mu mashuri abanza


Bizumuremyi Radjab umutoza wa Scandinavia WFC atanga amabwiriza




Kalimba Alice yinjiye mu kibuga ku munota wa 27' asimbuye Nyiramwiza Marthe




Abafana ba Scandinavia WFC bari bafite umurindi ukomeye


Iradukunda Callixte rutahizamu wa AS Kigali WFC ashaka uko yageza umupira mu iamu


Uwimana Djazila kapiteni wa Scandinavia WFC


Nyirahabimana Anne Marie myugariro w'ibumoso ukomeye cyane muri Scandinavia WFC


Ibangarye Anne Marie asimbuwe yahise aha igitambaro Nibagwire Sifa Gloria (4)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INYARWANDA.COM)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND