RFL
Kigali

Bwa mbere Sheebah Karungi agiye gukorera igitaramo i Burundi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/04/2019 12:30
0


Sheebah Karungi ni umwe mu bahanzikazi bakomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, uyu mukobwa wigaruriye imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika muri iyi myaka ya vuba bwa mbere mu mateka ye agiye gukorera igitaramo mu gihugu cy’Uburundi aho yari atarigera aririmbira na rimwe kuva yaba icyamamare.



Iki gitaramo cya Sheebah Karungi gifatwa nk’igitaramo cyo guha Pasika abakunzi ba muzika mu Burundi,aha akaba yatumiwe na kompanyi ya Cristal Events, ikuriwe na Dj Paulin umwe mu bagabo bubatse izina muri muzika y’Uburundi kubera kuvangavanga imiziki yaba mu Burundi ndetse no ku mugabane w’Uburayi.

Iki gitaramo cya Sheebah Karungi byitezwe ko kizaba tariki 27 Mata 2019 kikazabera ahitwa Boulevard de l’Uprona kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari amafaranga ibihumbi icumi (10000FBU) by’amarundi mu myanya isanzwe n’ibihumbi mirongo itatu (30000FBU) by’amarundi mu myanya y’icyubahiro. Uyu muhanzikazi akazaba afatanya n’abandi bahanzi barimo SAT B, MB Data,Natacha, n'abandi bahanzi bakomeye mu gihugu cy’Uburundi.

Sheebah

Sheebah

Sheebah Karungi agiye gutaramira i Burundi

Iki gitaramo gitegerejwe n’abantu benshi i Burundi ni kimwe mu bikomeye biteganyijwe muri uyu mwaka wa 2019, Sheebah utumiwe I Bujumbura nk’umuhanzi ukomeye yaherukaga muri iki gihugu mu myaka itari mike ishize aho yagiye ataramira nk’umubyinnyi atarinjira mu muziki.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND