RFL
Kigali

Abakinnyi ba filime b’abagabo 10 beza bakurura abagore cyane ku isi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/04/2019 7:30
3


Mu buzima busanzwe abemera Imana bahamya ko abantu twese twaremwe mu ishusho yayo bityo turi beza kuko dusa nayo. Hari abantu b’ibyamamare ku isi yose barimo n’abakinnyi ba filimi ari nabo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru tureba abagabo beza cyane ku isi.



Akenshi usanga hibandwa ku bwiza bw’abagore ariko se abagabo bo ntibaba beza? Twifashishije urubuga rwa Freakinamazin tugiye kuraba abasore bubwema n’ubukaka bahagaze neza mu bwiza muri uyu mwaka wa 2019. Abo ni abagabo cyangwa abasore bakurura cyane abakobwa kuko buzuye haba mu bwiza ndetse no mu ngano. Bavanywe muri benshi, bitavuze ko ari bo beza gusa ahubwo twakoze urutonde rw’icumi baza imbere.

1.Hrithik Roshan

Uyu niwe mukinnyi wa filime wo mu Buhinde uza ku mwanya wa mbere mu gukurura abantu. Ni umwe mu byamamare bya Bollywood, yavutse tariki 10 Mutarama, 1974, amaze kuba ubukombe ku isi yose kubera imiterere ye y’umubiri n’uko asa. Ikiyongera kuri ibyo, ni umubyinnyi  uhebuje bituma abakobwa benshi bamukunda. Yatsindiye ibihembo byinshi mu gukina filime, ubu akaba ari gukora kuri fiime ye nshya izaba yitwa ‘Super 30’.


2.Tom Cruise

Uyu mugabo wavutse tariki 3 Nyakanga, 1962 habura umunsi umwe gusa ngo u Rwanda rubone ubwigenge, afatwa nk’ikiremwa kidasanzwe mu bwiza. Akunzwe kwitwa ‘Umugabo Mwiza’ wabayeho ku isi ndetse n’andi mazina arata ubwema n’ubukaka bye hashingiye ku isura nziza kuko ni kenshi agaragara ayoboye urutonde rw’abagabo beza cyane ko kuruburaho byo ari sakirirego.


3.Justin Trudeau

Mu bo twagarutseho bose, uyu niwe munyapolitike uza ku rutonde kuko ubu ari Minisitiri w’Intebe wa Canada. Akundwa n’abantu hafi ya bose muri Canada ndetse no mu isi yose atari ukubera ubwiza gusa, ahubwo kuko afite n’igikundiro kandi akunda abantu cyane. Si n’ubwa mbere kandi agaragaye ku rutonde rw’abagabo beza muri uyu mwaka wa 2019.


4.Robert Pattinson

Uyu ni umukinnyi wa filime uzwi akaba n’umunyamuziki, ufite iyaka 32 y’amavuko, abakobwa bakunda cyane amaso ye n’uko asa. Uretse ibyo ariko, anafatwa nk’umukinnyi wa filime w’umuhanga ku isi, amaze gukina muri filime nyinshi kandi abishimirwa iteka ku rwego mpuzamahanga.


5.Tom Hiddleston

Abenshi bashobora kuba bahise batekereza ku mikinire ye ari mubi nka LOKI muri ‘Thor’ ariko ni ikinyuranyo cy’uriya kuko ho aba ari ugukina. Ni umugabo ugaragara neza, yavutse tariki 9 Gashyantare, 1981 akaba ari umwe mu bakurura abagore cyane.


6.Chris Evans

Yego ni we Captain America, abenshi baramukunda cyane. Yavutse tariki 13 Kamena 1981 akaba ari umwe mu bakinnyi ba filime bakundwa cyane n’abakobwa kubera ubwiza bwe, akunda kwambara neza cyane, umusatsi we awusokoza mu buryo butandukanye kandi bikamubera cyane akagira amaso ajya gusa ubururu ari nayo amuranga akenshi.


7.Salman Khan

Uyu ni umukinnyi w’umuhinde, yavutse tariki 27 Gashyantare 1965, atunganya ndetse akanakora indirimbo nk’umuhanzi, akaba umunyamakuru ndetse n’umucuranzi. Ni umwe mu bakinnyi ba filime bacuruza cyane kurenza abandi akaba afite abafana muri Asia, mu buhinde no ku isi yose ndetse ku bari kuri uru rutonde umwanya wa mbere sinawumwima. 

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigeze kuba umugabo wa mbere ukurura abagore ni na kesnhi agarukwaho kubera amaso ye meza, ingano ye n’uwema bushinguye. Ikindi kandi, ni umwe mu bakinnyi ba filime binjiza akayabo mu kwishyurwa menshi.


8.Omar Borkan Al Gala

Ni umwe mu bakinnyi ba filime n’umunyamideri w’umwuga, akagira umubiri n’imiterere bikurura cyane abakobwa ndetse hari n’ubwo yigeze gusabwa kuva mu gihugu cye kubera abakobwa bari bari kumukunda bidasanzwe. Niba uri muri Iraq nawe wabyibonera.


9.Noah Mills

Ni umwe mu bagabo bambara neza kandi bakaberwa cyane mu ruhando rwa Cinema. Bitewe n’inseko ye igaragara neza ndetse n’uko kuberwa aba n’umunyamideri mwiza.


10.Brad Pitt

Uza ku rutonde ari uwa 10 ni umukinnyi mwiza ku isura no mu mikinire, ndetse ibitangazamakuru bitandukanye bimugaragaza nk’umwe mu bakinnyi beza b’abagabo akaba afatwa nk’igikomerezwa muri cinema ya Hollywood. Akunda abantu cyane kandi ni umucuranzi mwiza wa Piano.


Ubu ni aba tubaye tugaragaje, ndetse wanakora urutonde rwawe bitewe n’abo wemera ko ari beza koko. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Megan5 years ago
    Roshan 👍🙌👏
  • Luc5 years ago
    Sha uru rutonde rwanyu rutariho Dwane Johnson rutariho Idris Elba rutariho Denzel Washington rutariho Jason Statham ntago ndwemeye
  • Bebe5 years ago
    Hatariho william levy sindwemera





Inyarwanda BACKGROUND