RFL
Kigali

Ibintu 10 byagufasha kugira urukundo rurambye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/04/2019 18:56
8


Urukundo rushobora kuramba iyo ruhinzwe, rugafumbirwa, rukabagarirwa, rukuhirwa, rukitabwaho mu buryo bwose kuko nta wifuza urukundo rudakura.



INYARWANDA yifashishije urubuga Elcrema mu kubashakira ibyabafasha kugira urukundo rurambye:

1.Ubufatanye

Ubufatanye ni ingenzi niba wifuza kurambana n’umukunzi wawe. Hari ibyo ugomba kumufasha nawe hari ibyo agomba kugufasha. Uko mukomeza ubufatanye buri munsi, mu magambo, mu bikorwa hose mugenda mwubaka urufatiro rw’uburambe bw’urukundo rwanyu.

2.Mwibikire ubuzima bwanyu bwite

Iyo mutangiye gushyira ubuzima bwanyu bw’urukundo ku mbuga nkoranyambaga, muba mutumiye isi mu rukundo rwanyu. Nimwibikire ibibazo byanyu, mubyikemurire kuko urukundo ruri hagati yanyu babiri ntirureba abandi. Kuba mwagirana ikibazo ababakurikirana bose bakabimenya bibaha urwuho rwo kubavangira. Yego kuko munyuzwe kandi bitabateye ipfunwe mwabikora, mushobora gushyiraho bimwe mu bihe byiza cyangwa amafoto meza muri kumwe, kuri Instagram, Facebook n’ahandi ariko ntimuzarengere bitazatuma muhora mwumva mwakwereka bose ibyanyu n’ibitari ngombwa.

3.Mumenye igihe cyo kureka no guhangana n’amakimbirane

Hari uburyo bwinshi bitewe n’uko uzi umukunzi wawe wamenya uko watwara amakimbirane mugiranye ku buryo n’akabazo gato kavuka katababera imbarutso yo gutandukana ahubwo kaba inkomezi mu rukundo rwanyu. Kutumvikana birasanzwe kandi bibaho mu rukundo, icya mbere ni ukumvikana mukamenya ibyo kureka ndetse n’uko mwakemura ibibazo.

4.Iga kumva

Iyo umenye kuvuga make ukumva cyane mu rukundo, bituma ruramba. Bisaba ko wumva umukunzi wawe cyane, ukamutega amatwi ibyo akubwira kandi nawe akakumva. Niba umubajije uko umunsi we wagenze, tega amatwi ubyumve igihe agusobanurira, unagire ibyo umubaza bizamwereka ko yakubwiraga umwitayeho.

5.Mugire igihe cyo gukundana

Kumarana igihe cyihariye n’umukunzi wawe ni ingenzi niba koko ushaka urukundo rurambye kandi ruhamye. Nta cyaruta igihe muba muri kumwe, n’ubwo waba ugira akazi kenshi kaguhuza, mushakire igihe n’ubwo cyaba gito, musohokane, muganire, nibishoboka mumarane umwanya munini mwembi bizatuma mwubaka urukundo rwanyu kurushaho.

6.Ba umunyakuri

Abakundana bihamye koko, ntibahishanya. Kugira ngo wubake urukundo ruhamye, ba umunyakuri wuzuye ku mukunzi wawe, umufungukire ntiwumve ko hari ibyo wamuhisha kuko nawe bizatuma akubanira gutyo.

7.Mugerageze ibintu bishya muri kumwe

N’iyo kaba ari akantu gato nko kurebana filime mutarareba mwembi, gukorana siporo nshya, n’ibindi bikomeza umubano wanyu kuko musangira ibishya mukanabiryoherwa kimwe bikabagura cyane. Ushobora kuba utanemera kwiga ibishya ariko kubera umukunzi wawe wahinduka, n’ubwo utahora ukora ibyo ashaka gusa ariko byibuze bimwereka agaciro umuha. Uge ubikora wishimye useka bigaragara mu maso hawe ko hari akanyamuneza.

8.Mubwire uko umubona

Ntukabike ibitari ibyawe, niba ubona yambaye neza kuki utabimubwira? Nutabimubwira akabibwirwa n’abandi wumva aziyumva ate? Iyo umubwiye uko umubona bituma yumva ari udasanzwe agaterwa ishema n’uko ubibona. Ikiruse byose ni uko bikomeza urukundo rwanyu kurushaho.

9.Ntimukihe rubanda

Uko ufata umukunzi wawe n’ibyo umwereka mu bandi bishobora kubaka cyangwa bigasenya urukundo rwanyu. Niba akoze ikosa ukihutira kumucyaha no kumukosora mu bantu, ni ikosa ribi. Ukwiye kumushyigikira n’iyo yaba akoze ibidakwiye waba kumwe nawe ukamufasha kubigira byiza mu bwumvikane bwa mwembi ariko nta wukwiye kubona na gato ko mutumvikana. Nimugera aho muri mwenyine uzamubwize ukuri umwereke aho bipfira ariko ku ka rubanda ntuzamutererane ahubwo uzamube hafi unamushyigikire iteka.

10.Ntuzarambirwe kuvuga ijambo ‘Ndagukunda’

Iri jambo rito “Ndagukunda” rirakomeye cyane kandi ni inkomezi ya mbere mu rukundo. Utitaye ku buryo waba uremerewe cyangwa umunsi wawe wakugoye, ntuzawusoze utabwiye umukunzi wawe uburyo umukunda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • akizanye epapfroditte4 years ago
    ibyomwavuze ni bye ark harutabyemera
  • akizanye epapfroditte4 years ago
    ibyomwavuze ni bye ark harutabyemera
  • umugwaneza Claudette 4 years ago
    Ukundo ntirwiza.
  • denize umurewa4 years ago
    Urukundo nirwiza ariko nanasheri mfite birabanaje p
  • OSWALD NIYONIZEYE4 years ago
    Ivyomuvuga nukuri harivyo dukoradutabizi
  • pierre4 years ago
    ndumugabo.ushoboye.kurogora.uwabishaka.yabwira.murakoze
  • NIYONSABA,FERISI4 years ago
    NIBYIZA,INAMA,MUDUHA,ZIRADUSHIMISA,!!!
  • Nadina4 years ago
    Ncaka kuganira





Inyarwanda BACKGROUND