RFL
Kigali

Kizito Mihigo yavuze kuri 'Orgue' yarokotse inkongi yibasiye Cathédrale Notre-Dame de Paris anahishura ko yayicuranze yinginze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/04/2019 11:57
1


Kuri uyu wa 15 Mata 2019, abantu benshi ku Isi, cyane cyane abakirisitu Gatolika, bahungabanijwe n'inkuru y'uko urusengero rwa Kiliziya Gatorika rwitwa “Cathédrale Notre-Dame de Paris" rwafashwe n'inkongi y'umuriro yamaze amasaha agera kuri atandatu, mbere y’uko abashinzwe kuzimya umuriro babasha kuwuhagarika.



Umuhanzi Kizito Mihigo yabaye igihe kinini mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa. Yakurikiranye bya hafi iby'ishya ry'urwo rusengero rumaze imyaka 850 rwubatswe. Imirimo yo kubaka iyi Kiliziya nkuru ndangamateka ya Notre-Dame yatangiye mu mwaka w’1163. Iyi Kiliziya ni kimwe mu bintu nyaburanga bisurwa n'Abakerarugendo benshi mu Bufaransa, kuko ku mwaka yakira abakerarugendo bagera kuri 13.000.000 (Miliyoni cumi n’eshatu).  

Muri iyi Kiliziya iri mu nini ku isi kandi, harimo igicurangisho cya "orgue" cyubatswe mu mwaka w’1733 ikaba ari imwe muri “orgues” zitangaje zo ku mugabane w'u Burayi. Kizito Mihigo yabwiye INYARWANDA ko yagize amahirwe yo gucuranga kuri icyo gicurangisho mu mwaka w’2007 ubwo yigaga mu Burayi. Yavuze ko yatakambye asaba Padiri Mukuru wa Katederali kugira ngo amwemerere acurange Misa yo gusabira Karidinari Jean Marie Lustigier witabye Imana.  

Yagize ati "Naratakambye nsaba Padiri Mukuru wa Katederali ko nacuranga muri Misa yo gusabira Karidinali Jean Marie Lustigier wari umaze kwitaba Imana muri icyo gihe, n’uko ngize Imana uwari ukuriye iyo “orgue” agira impamvu ituma ataboneka, baranyemerera".

Aho umucuranzi wa 'Orgue' ya Notre-Dame y'i Paris aba yicaye.

Iyi orgue ngo ifite ‘Keyboards’ eshanu zigerekeranye, ikaba ivugira mu miyoboro miremire igera kuri 50 ivugira mu mpande zose z'iyo Kiliziya. Mu gusobanura imiterere y'igicurangisho cya "orgue", Kizito Mihigo yagize ati "Ni igicurangisho cyo mu binyejana bya mbere, kidakenera umuriro ngo kivuge, kuko gikoreshwa na ‘système’ y'umwuka icyubatsemo. Iyo ugifunguye uwo muyaga ukirimo uratangira ugahuha maze bigatuma kibasha kuvuga...

Gifite ijwi rinini ku buryo umuntu aramutse agicuranze na volume yose, cyasakuza kurusha indege ihagurutse kigira amajwi menshi muri cyo nka Violon, Violoncelle, Flute, Basson, Trompette, Contrebasse, n'ibindi."

Yakomeje ati "Ugicuranga agenda ayahinduranya uko ashaka. Orgue kandi igira amanota (keyboard) yo ku birenge ku buryo uyicuranga ashobora gucurangisha ibiganza n'ibirenge. Orgue nziza ziba zubatse mu rusenge rwa Kiliziya, ku buryo uzicuranga aba ateye umugongo abakirisitu munsi ye, akabarebera mu ndorerwamo yabugenewe imeze nka ‘rétroviseur’ y'imodoka ituma ababona hafi"

Ubwo Kiliziya ya Notre-Dame de Paris yafatwaga n'inkongi y'umuriro kuri uyu wa mbere, abandi basengaga bavuga bati :"Nyabuneka ntishye ngo ikongoke" abandi bati: "Igice basomeraho Missa ntikigire icyo kiba", na ho Kizito Mihigo we yari ababajwe n'icyo gicurangisho. Ku bw'amahirwe, orgue ya Notre-Dame de Paris ntabwo yahiye, ariko yangijwe bikomeye n'amazi menshi yoherezwaga n'abazimije umuriro.

Urwo rusengero rwatangiye kugurumana kuri uyu wa mbere ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba, umuriro uzima ahagana saa tatu n'igice z'ijoro. Iperereza rikomeye rirakomeje ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi. Kuva iyo Kiliziya yashya mu Bufaransa hamaze gukusanywa ama-Euros agera kuri 1.000.000.000 ((Miliyari y'ama Euros), ni ukuvuga arenga Tiliyari y'amanyarwanda) hagamijwe gusana iyo nzu.

Perezida Emmanuel Macron yemereye abanyagihugu be ko imirimo yo kuyubaka itazarenza imyaka itanu. Yagize ati "Tuzongera twubake iyi Katederali twese hamwe kuko ntagushidikanya ko ari umurage wacu. Ibyabaye yabyise ibyago bikomeye".  

Umwe mu bantu batanze amafaranga menshi, ni umuryango wa Pineau n'abamukomokaho batanze Miliyoni 200 z'ama Euros (Ni ukuvuga asaga Miliyari magana abiri z'amanyarwanda).

'Orgue' ya Notre-Dame y'i Paris uyirebeye kure.

'Keyboards' ya 'Orgue' ya Notre-Dame y'i Paris.

Kizito Mihigo kuri 'Orgue' ya Bazilika ya Koekelberg mu Bubiligi.

Notre-Dame yafashwe n'inkongi.

Angel Merkel uyobora Ubudage yavuze ko Notre-Dame ari "Ikirango cy'Umuco w'u Bufaransa n'u Burayi".

Abarenga 400 bifashishijwe mu kuzimya inkongi yibasiye Notre-Dame.

Notre-Dame izongera kubakwa kandi ise neza kurushaho

Abazimya umuriro bavuze ko bawuhagaritse mu gitondo cy'uyu wa kabiri.

Mbere na nyuma y'uko Notre-Dame ifatwa n'inkongi.

AMAFOTO: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ed4 years ago
    Iyo abo bafaransa bamenya kubaha umuco twari dufite mu myaka 500 yonyine ntibari kuyambura agaciro ngo batugaraguze agati, maze uko babaye ngo ni ikirango cuybufaransa nuburayi, ni babigumane kuko ni ibyabo naho se ibirango byumuco wacu birihe? Ibirango byimuco wafurika birihe? Ni bagende!! Uko babaye





Inyarwanda BACKGROUND