RFL
Kigali

BURUNDI: Belle Nice umukunzi wa Sat B yinjiye muri muzika ashyira hanze indirimbo ye ya mbere -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/04/2019 9:35
1


Umuhanzi w’umurundi Sat B umaze igihe asubiye i Burundi nyuma y’igihe yari amaze mu Rwanda. Nyuma yo gusubira i Burundi aho amaze kuzamura izina rye SAT B kuri ubu yamaze kwinjiza mumuziki umukobwa bamaze igihe gakundana Ingabire Belle Bice wahise ashyira hanze indirimbo ye ya mbere.



Nyuma y’igihe gito Sat B umwe mu bahanzi bakunzwe i Burundi atandukanye na Aashley Diva mu minsi ishize nibwo yemereye Inyarwanda.com ko ari mu rukundo n’indi nkumi izwi mu kuririmba Karaoke mu mujyi wa Bujumbura. Uyu mukobwa uzwi ku izina rya Ingabire Belle Nice amaze kumenyekana nk'umukunzi wa Sat B urukundo rwabo rukaba rukunze kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga z'aba bombi.

Nyuma y'igihe gakundana uyu mukobwa yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise "sabo". Iyi ikaba ariyo ndirimbo ya mbere yuyu mukobwa wari usanzwe ari icyamamare mu kuririmba Karaoke mumujyi wa Bujumbura bivugwa ko arinacyo cyamuhuje na Sat B ubwo yari avuye mu Rwanda.

Belle NiceBelle NiceSAT B nuyu mukobwa bamaze igihe bakundana

Sat B abinyujije mu nzu ifasha abahanzi yashinze mugihugu cy'Uburundi Empire Avenue niwe watangaje ko uyu mukobwa yinjiye mu muziki ndetse akaba umuhanzi mushya bamurikiye abakunzi ba muzika i Bujumbura. Iyi ndirimbo amashusho yayo akaba yarafashwe akanatunganywa na Kent P umwe mu bahanga batunganya amashusho y'indirimbo mu gihugu cy'Uburundi akaba n'umwe mu bayobozi ba Empire Avenue.

Mu minsi ishize ubwo Inyarwanda.com twasuraga umuhanzi SAT B iwe mu rugo yadutangarije ko akundana nuyu mukobwa Ingabire Belle Nice wamaze gufata Belle 9ice nkizina ry'ubuhanzi azajya akoresha. Usibye ibi ariko hari namakuru ahamya ko aba babana mu nzu nk'umugore n'umugabo.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "SABO" Y'UMUHANZIKAZI BELLE NICE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NTAREYAKANWA5 years ago
    Elle chante bien que les rwandaises





Inyarwanda BACKGROUND