Kwibuka25: USAID n’abakozi ba Ambasade ya Amerika bakorera mu Rwanda bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Amakuru ku Rwanda - 09/04/2019 5:16 PM
Share:
Kwibuka25: USAID n’abakozi ba Ambasade ya Amerika bakorera mu Rwanda bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo tutibagiwe n’imwe mu miryango mpuzamahanga ikorana n’u Rwanda bafatanyiriza hamwe kwibuka.

Ku wa Mbere tariki 8 Mata 2019 Bonnie Glick, uhagarariye USAID (United Stated Agency for International Development), Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Byibumbiye hamwe Utsura Amajyambere, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata yunamira Inzirakarengane z’abatutsi barenga ibihumbi 45 bashyinguwe muri urwo rwibutso.

Bonnie Glick yari aherekejwe na bamwe mu bakozi ba Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakorera mu Rwanda ndetse na Dr Jean Damascène Gasanabo ushinzwe ubushakashatsi no gushyingura inyandiko muri CNLG ndetse hari n'abashinzwe gukora Ubushakashatsi ku bijyanye na Jenoside.


USAID n'abakozi ba Ambasade ya Amerika bunamiye inzirakarengane

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, by’umwihariko amateka yihariye yabereye i Nyamata ahari urwibutso, bakoze urugendo rwo kuzenguruka babwirwa amateka y’urwo rwibutso. Bafashe umunota wo kwibuka no kunamira inzirakarengane zihashyinguye. Nyuma yaho Bonnie Glick yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi b’urwo rwibutso bugira buti “U Rwanda rwagiriwe umugisha w’ubushobozi bwo kubabarira. Jenoside yakorewe Abatutsi ntizigera na rimwe yibagirana. Kwibuka25 "

Bahawe ubusobanuro kandi ku mushinga wo kubungabunga imyambaro y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi iri ahahoze Kiliziya Gaturika ya Nyamata ari naho ubu hahindutse Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwo mushinga ukaba uri gukorwa na CNLG ku bufatanye na Kaminuza ya Pennsylvania yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...