RFL
Kigali

Kwibuka25: "Dusengere abababaye n'abafite imitima imenetse muri bino bihe bitoroshye" Gentil Misigaro

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/04/2019 7:31
0


Gentil Misigaro ukunzwe mu ndirimbo 'Buri munsi', 'Biratungana' n'izindi yageneye abanyarwanda muri rusange ubutumwa bw'ihumure muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Ku nshuro ya 25 u Rwanda ruri kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana ubuzima bw'inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa. Umuramyi Gentil Misigaro yageneye ubutumwa bwi'humure abanyarwanda abasaba kuba hafi ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kuko bakeneye ubahumuriza.

Gentil Misigaro umuramyi wamenyekanye mu ndirimbo ‘Biratungana’ yakoze ku mitima y'abatari bacye mu Rwanda yifatanyije n'abanyarwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu butumwa yatanze ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com Gentil Misigaro yagize ati: "Nk'uko Bibiliya ibivuga twifatanya n'abababaye, reka dukomeze dusengerane, dusengere abababaye n'abafite imitima imenetse muri bino bihe bitoroshye."


Umuramyi Gentil Misigaro

INKURU YA JOSELYNE KABAGENI-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND