RFL
Kigali

Dj Adamz yasubiye kuri City Radio ahita ahabwa umwanya mu buyobozi bwayo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/03/2019 13:23
0


Mukara Aboubakar wamamaye nka Dj Adamz yari amaze igihe abantu bibaza ibyo ari gukora n’aho akorera. Yabaye umunyamakuru ukomeye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda kuri ubu akaba yamaze gusubira kuri radiyo yamugize icyamamare City Radio ndetse akaba agiye no guhabwa umwanya mu buyobozi bwayo.



Dj Adamz aganira na INYARWANDA yadutangarije ko kugeza ubu asa n'uwatangiye imirimo mishya kuri City Radio ariko ngo ibiganiro bye bizatangira guca kuri iyi radiyo ku wa Mbere tariki 1 Mata 2019. Dj Adamz azajya yumvikana mu kiganiro Isanzure azajya akora kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu ku mugoroba. Usibye iki kiganiro, azajya anakora ikiganiro yamamayemo cya Red Hot Friday Night azajya akora buri wa gatanu.

Dj Adamz yagize ati "Nibyo rwose namaze gusubira kuri City Radio kuri ubu bampaye n’inshingano nshya kuko ari njye ushinzwe ibiganiro cyangwa se ‘Program Manager’. Ubu turi gusubiza ibiganiro ku murongo hari ibiganiro abantu bari batacyumva tugiye kugarura nk’Umunsi ucyeye n’ibindi." Dj Adamz yatangaje ko kuba bamugize ushinzwe ibiganiro bizamufasha kugenzura neza ko indirimbo zicurangwa kuri radiyo ari indirimbo zikwiye gucurangwa kuri radiyo koko.

Dj Adamz

Dj Adamz yasubiye kuri City Radio

Dj Adamz avuga ko hari uburyo bagiye gushyiraho umuhanzi azajya atanga indirimbo kuri City Radio itanyuze ku munyamakuru, ibyo ngo bikazaca uburyo ubwo aribwo bwose bukunze gukoreshwa n’abanyamakuru bafata amafaranga y’abahanzi ngo babacurange kenshi ugasanga banacuranze indirimbo zidafite ireme ryo gucurangwa kuri radiyo.

Uyu munyamakuru wamenyekanye cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda yakoze kuri City Radio igihe kitari gito aza kuhava ajya kuri Radio1. Aha naho yahavuye yerekeza muri Kenya aho yamaze umwaka. Yaje kugaruka mu Rwanda akorera City Radio nanone, nyuma aza kujya kuri Hot Fm aho yari aherutse kuva, kuri ubu akaba yasubiye kuri City Radio.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND