RFL
Kigali

Lupita Nyong’o wakinnye muri filime iteye ubwoba ‘Us’ yavuze ko nyina yayirebye mu buryo butangaje

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:25/03/2019 16:55
0


Muri iyi minsi filime iri kubica bigacika dore ko ari nayo yagurishijwe cyane mu mpera z’icyumweru tuvuyemo ni filime iteye ubwoba cyane igaragaramo bamwe mu bakinnyi barimo Lupita Nyong’o wanagarutse ku buryo budasanzwe nyina yarebyemo iyo filime.



Iyo filime nta yindi ni ‘Us’ yari imaze iminsi ivugwaho cyane mbere y’uko isohoka, ikaba yaragiye hanze ku wa 5 w’icyumweru tuvuyemo. Lupita Nyong’o na mugenzi we Winston Duke bakinanye muri Black Panther ni bamwe mu bakinnyi bagaragara muri iyi filime ‘Us’ iteye ubwoba cyane yo mu bwoko bwa Thriller.

Mu cyumweru gishize rero, Lupita Nyong’o yajyanye ababyeyi be; Guverineri wa Kisumu, Prof Anyang’ Nyong’o se umubyara na Dorothy Nyong’o nyina umubyara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho iyo filime ‘Us’ yagombaga kwerekanwa ku nshuro yayo ya mbere. Lupita yatangaje ko aho bari bicaye bari batewe ubwoba cyane n’ibyo barebaga naho nyina we akaba ataranabashije kureba iyo filime kubera ubwoba.

Lupita
Lupita Nyong'o yajyanye ababyeyi be muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bamurikiye Filime 'Us'

Lupita yatangarije American Press dukesha iyi nkuru uko nyina yari ameze ati “Maman yari afite ubwoba bwinshi ari kureba iyi filime. Ubundi yayirebye amaso afunze n’amatwi afunze. Mu by’ukuri nta n’iyo yabashije kureba.” Lupita kandi yakomeje avuga ko kuva na kera yakundaga gutera abantu ubwoba ndetse na nyina umubyara atamusize inyuma.


Nyina wa Lupita Nyong'o yatewe ubwoba na Filime 'Us' umwana we yakinnyemo

Mu bwana bwe yajyaga atera nyina ubwoba akamwihisha munsi y’igitanda kugira ngo amukange nk’uko abyihamiriza ati “Iyo yabaga avuye muri Kenya, nagombaga kumukanga byanze bikunze. Naryamaga munsi y’igitanda cye mbere y’uko ajya kuryama, nkaza kuvumbukamo nkamukanga mvuga ngo ‘Uri kunshakisha?’ yahitaga yikanga kuko nabaga mutunguye.”

‘Us’ niyo filime yo mu bwoko bwa bwa Thriller isohotse muri uyu mwaka ikaba iri gucuruzwa na Universal ndetse kubera n’uburyo Lupita na Winston bari basanzwe barakunzwe cyane muri Black Panther yakanyujijeho muri 2018 muri weekend yo yonyine yinjije $70,250,000 muri Amerika gusa, ku isi hose imaze kwinjiza $86,950,000. Kuyikora byatwaye miliyoni 20 z’amadolari, yanditswe, ikorwa ndetse inayoborwa na Jordan Peele benshi bamenye muri filime zisekeje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND