The Power of the cross basohoye amashusho y'iyi ndirimbo 'Super Power' mu gihe bari mu myiteguro y'igitaramo ngarukamwaka cyitwa Haracyari ibyiringiro'. Nk'uko Inyarwanda.com ibikesha Ndayizeye James Perezida wa The Power of the cross, igitaramo cyo muri uyu mwaka kizaba ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019 kibere kuri Christ Gospel Fellowship church i Kimironko kuva saa cyenda z'amanywa. Aba baririmbyi bazaba bari kumwe na Yves Rwagasore, Peace voice choir, Holy Entrance Ministries n'abandi.
Ndayizeye James umuyobozi wa The Power of the cross

Igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na The Power of the cross