RFL
Kigali

Yvan Buravan yataramiye muri Gabon aho agomba guhita ava yerekeza mu kirwa cya São Tomé and Príncipe–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/03/2019 16:43
0


Tariki 20/02/2019 ni bwo Yvan Buravan yatangiye ibitaramo bizenguruka umugabane wa Afurika, kimwe mu bihembo bigenerwa abahanzi baba begukanye igihembo cya Prix Decouvertes gitangwa na Radiyo y’abafaransa RFI. Nyuma yo kuva muri Djibouti uyu musore yataramiye muri Gabon aho yanahise ava yerekeza mu kirwa cya São Tomé and Príncipe.



Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2019 ni bwo Yvan Buravan yataramiye mu gihugu cya Gabon mu mujyi wa Libreville aho ari gukora umuziki wa Live abifashijwemo n’itsinda ry’abacuranzi bavanye mu Rwanda, aba bakaba aribo n'ubusanzwe bamucurangira. Nyuma y’iki gitaramo nta kuruhuka Yvan Buravan yahise yerekeza mu kirwa cya São Tomé and Príncipe aho afite igitaramo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019.

Yvan Buravan

Yvan Buravan asigaje igitaramo kimwe,...

Yvan Buravan n’ikipe imufasha gucuranga bari gusoza ibitaramo byabo cyane ko hasigaye ibitaramo bibiri gusa bizaba tariki 22 Werurwe 2019 muri Sao Tome mu gihe bukeye bwaho tariki 23 Werurwe 2019 bazataramira muri Angola i Luanda aho bazava bagaruka mu mujyi wa Kigali aho uyu muhanzi azaba yitegura kwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma muri Gicurasi 2019 azasubukura ibi bitaramo anerekeze i Paris aho azakorera igiatramo cya nyuma agashyikirizwa n’igihembo cye.

Yvan BuravanMuri Gabon, Yvan Buravan yakoze ibiganiro binyuranye ku ma televiziyo yaho

Yvan BuravanYvan Buravan mu gitaramo cyo muri Gabon

Yvan Buravan

Yvan Buravan n'ikipe bari gufatanya,..hano ni nyuma y'igitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND