RFL
Kigali

"Si byiza kumenya inkuru nziza ukayihererana" Munderere Dieudonne asobanura impamvu akora umuziki wa Gospel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/03/2019 15:10
0


Munderere Dieudonne ni umusore umaze gukora indirimbo zigera kuri 15 zo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yo kwinjira mu muziki mu mwaka wa 2016. Yaganiriye na Inyarwanda.com atangaza impamvu akora umuziki wa Gospel.



Munderere Dieudonne atuye mu mujyi wa Kigali akaba asengera muri ADEPR Nyarutarama. Yatangiye umuziki muri 2016 ahera ku ndirimbo yise 'Ampora hafi'. Kuri ubu amaze gukora indirimbo zigera kuri 15 zirimo; Yarabishoboye, Mana uhereye cyera, Mukoreho, Sinzasubira inyuma, Yesu namenye n'izindi. 

UMVA HANO 'MANA UHEREYE CYERA' YA MUNDERERE


Munderere Dieudonne

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Munderere Dieudonne yavuze ko atari byiza kumenya inkuru nziza warangiza ukayihererana. Iyi ngo ni yo mpamvu yiyemeje gukoresha impano yo kuririmba yahawe n'Imana akabwira amahanga inkuru nziza y'agakiza kugira ngo bamenye Yesu Kristo. 

Munderere Dieudonne yagize ati: "Nkora indirimbo zo kwamamaza agakiza, nshishikariza abandi ko bamenya uwo Mwami kuko ni byiza ko bamumenya. Si byiza kumenya inkuru nziza ngo uyihererane." Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka wa 2019 adateganya kwicara ahubwo ko ashaka gukora cyane akageza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.


Munderere aganira na Inyarwanda.com yagize ati: Sinteganya kwicara muri uyu mwaka, ndacyakora. Tugomba gukangurira abandi agakiza twahawe. Ku bijyanye no gukora amashusho y'indirimbo ze yavuze ko ari ngombwa, gusa ngo kuri ubu aracyarimo gushakisha ubushobozi. Abajijwe umuntu wakundishije gukora umuziki wa Gospel, yavuze ko yabikunze akiri umwana muto, abikundishwa n'umuririmbyi wari uzi gucuranga gitari. 

UMVA HANO 'YESU NAMENYE' YA MUNDERERE DIEUDONNE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND