Umuhanzi Naason yatumiwe gutaramira Golden Park Gikondo

Imyidagaduro - 14/03/2019 6:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuhanzi Naason yatumiwe gutaramira Golden Park Gikondo

Umuhanzi Naason wakunzwe mu ndirimbo ‘Mfite Amatsiko’ agiye gukorera igitaramo abazasohokera Golden Park Gikondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019. Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ninjye Mukire’.

Nasson yakoze indirimbo nka ‘Mfite Amatsiko’ yasohotse mu myaka umunani ishize, ‘Undwaza umutima’, ‘Inkuru Ibabaje’, ‘Ab'isi’ n’izindi nyinshi ziyongera ku zo akomeje gukora. Ubu aritegura gukorera igitaramo ahitwa Golden Park Gikondo.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba kuwa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019. Gutangira ni saa moya (19h:00’), kwinjira ni amafaranga igihumbi (1,000 Frw). Golden Park Gikondo Nasson azakoreramo igitaramo iherereye i Gikondo ugeze merez ya 2 ni hafi ya Esperanza.

Naason yatangiye kumvikana mu mitwe ya benshi muri 2010. Ubwamamare bwe bwazamuwe n’indirimbo ‘Mfite Amatsiko’ yacuranzwe mu ngo, mu tubari n’ahandi henshi habaga hateraniye abantu mu ngeri zitandukanye.

Ari mu bahanzi Nyarwanda bashobora gucuranga ibicurangisho nka gitari ndetse na piano kandi akabyijyanisha no kuririmba.

Naason agiye kuririmbira Golden Park Gikondo.

REBA HANO INDIRIMBO 'NINJYE MUKIRE' YA NAASON


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...