Mu nkuru zitandukanye tubagezaho ku bunararibonye bwa Wilson Tours mu mwihariko wayo, ubu tugiye kugaruka ku mateka yiyongera ku yandi ndetse n’izina rimaze gukomera rya Wilson Tours aho mu mpera z’icyumweru tuvuyemo iyi kompanyi y’ubukerarugendo yatembereje ababyifuzaga barimo abanyarwanda n'abanyamahanga muri Parike y’Akagera bakabasha kwihera ijisho ibyiza bitatse u Rwanda birimo inyamaswa, ibiguruka, amazi, imisozi n’ibibaya.
Wilson Tours itembereza abanyarwanda n'abanyamahanga

Zimwe mu nyamaswa abafashijwe na Wilson Tours kugera
mu kagera babashije kubona, zirimo inzovu, inyoni, isatura, agasumbashyamba, isha, impara, imparage, ingeragere, imvubu n’izindi zitandukanye. Ntitwakwibagirwa
ibiyaga bitandukanye n’izindi nyamaswa ndetse n’ibimera nawe uri gusoma iyi
nkuru ushobora kuzabasha kubona ubifashijwemo na Wilson Tours and Travel
Agency.
Zimwe mu nyamaswa wabona muri Parike Akagera ubifashijwemo na Wilson Tours

Wilson Tours igenda kandi itegura ingendo zitandukanye zo gusura ibyiza nyaburanga biri mu bice bitandukanye by’igihugu. Mu gihe waba ukeneye gutembera ushobora kubisunga bakagutegurira urugendo aho waba ushaka gutembera hose. Uribaza uko wabasha kubageraho? Biroroshye cyane, wabavugisha ukoresheje nimero za telefoni 0788850725, cyangwa ugasura urubuga rwabo, ari rwowww.wilsontours.rw
Mu gihe kandi
waba wumva ukeneye andi makuru atandukanye ushobora no kubandikira kuri info@wilsontours.rw. Mu kurushaho kugira ibihe byiza ndetse no kumenya
ibyiza nyaburanga bitatse igihugu ni bo ba mbere bashobora kugufasha kubisura mu
buryo bworoshye cyane utabona ahandi aho ari ho hose.
REBA ANDI MAFOTO:
AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne-Inyarwanda.com