Miss Uwase Vanessa asanga imyaka igenwa ku bakobwa bitabira Miss Rwanda ikwiye kongerwa -VIDEO

Imyidagaduro - 09/03/2019 12:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Uwase Vanessa asanga imyaka igenwa ku bakobwa bitabira Miss Rwanda ikwiye kongerwa -VIDEO

Miss Rwanda ni irushanwa rikomeye hano mu Rwanda, birangira ritanze ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu buranga ubwenge ndetse n’umuco akaba Miss Rwanda. Ni irushanwa rikiri kwiyubaka ku buryo haba ari aha buri wese gushyira itafari ngo iri rushanwa rirusheho kugenda neza.

Uwase Vanessa Raissa ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda ndetse anegukana ikamba ry’igisonga cya mbere mu mwaka wa 2015. Uyu mukobwa kuri ubu umaze no kuba icyamamare cyane, yatangarije INYARWANDA ko ku bwe imyaka y’abakobwa bitabira Miss Rwanda yazamurwa ikava kuri 18.

Muri iki kiganiro yagize ati "Iyo witabira Miss Rwanda uba uri umwana w’umukobwa wihitira nk’abandi bose mu muhanda, ariko utanahindukiza abantu bari mu byabo batakuzi. Ariko iyo wageze mu binyamakuru  abantu barakumenya. Mu buzima bw’abagabo bagira amatsiko bityo bituma abantu benshi bifuza kumumenya." Uyu mukobwa yatangaje ko kuba umwana yajya muri Miss Rwanda akiri muto bishobora kumuta mu mutego.

Miss Vanessa

Miss Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w'u Rwanda muri 2015

Miss Vanessa yakomeje agira ati "Niyo mpamvu usanga umwana iyo agiye muri Miss Rwanda akiri muto bimubera umutego ukomeye, ku bwanjye numva bageza ku myaka 21." Uyu mukobwa witabiriye iri rushanwa akanabona ikamba ry’igisonga cya mbere  yatangaje ko uretse abagabo hari n'abandi bantu bashobora gushuka umwana bagendeye ku kuba azwi kandi akiri muto bakamukoresha mu bibafitiye inyungu ariko we nta nyungu bimufitiye.

Vanessa asanga abategura Miss Rwanda bagakwiye kongera imyaka igenderwaho ku bitabira iri rushanwa ku buryo bitabira irushanwa baciye akenge. Miss Vanessa yatangaje ko nawe ibi byagiye bimubaho ndetse n'ubu ahura n'imitego inyuranye icyakora we ahamya ko abishoboza kuba we ari mukuru.

REBA HANO IKIGANIRO KIREKIRE TWAGIRANYE NA MISS UWASE RAISSA VANESSA

  

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...