RFL
Kigali

Cyera kabaye Bruce Melody yabonye ibyangombwa bimwemerera kujya i Burayi aho agiye gukorera ibitaramo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/03/2019 8:55
0


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko Dj Marnaud yatumiwe mu gihugu cy'u Bubiligi mu gitaramo agomba kuhakorera afatanyije na Dj Princess Flor tariki 9 Werurwe 2019. Mu bagomba kuzatarama muri iki gitaramo hari harimo na Bruce Melody uzanakorera igitaramo i Paris mu Bufaransa.



Amakuru yari amaze igihe avugwa hanze ni uko Bruce Melody yari yabuze ibyangombwa kugira ngo abashe kwitabira ibi bitaramo. Magingo aya amakuru mashya ahari ni uko uyu muhanzi n’umujyanama we bamaze kubona ibyangombwa ndetse biteguye kwerekeza mu Bubiligi aho bazahera ibi bitaramo.

Kabanda Jean de Dieu umujyanama wa Bruce Melody aganira na Inyarwanda.com yagize ati” Ni byo koko habanje kuzamo utubazo ariko kugeza ubu twamaze kubona ibyangombwa. Twiteguye kwitabira ibitaramo twatumiwemo i Burayi kandi twizeye gushimisha abakunzi bacu bari ku mugabane w’Uburayi.” 

Uyu mugabo yahamirije umunyamakuru ko bagombaga kuva mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2019 gusa ngo bakomeje kugorwa no kubona indege cyane ko babonye ibyangombwa batinze. Yavuze ko batagiye kuri uyu wa gatanu bagenda mu gitondo cya kare ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2019.

Byitezwe ko aba bahanzi bose biteguye gutaramira mu Bubiligi tariki 9 Werurwe 2019 mu gihe bazavayo bahita berekeza i Paris mu Bufaransa aho bazataramira tariki 16 Werurwe 2019.

Bruce MelodyIgitaramo cya mbere aba basore bagiye kugikorera mu Bubiligi

Bruce Melody

Igitaramo cya kabiri uyu musore azagikorera mu Bufaransa...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND