RFL
Kigali

Minisitiri Nyirasafari Esperance yatangaje ko hari amasomo bakuye muri FESPACO azabafasha gutegura neza FESPAD

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/03/2019 19:24
0


Mu minsi ishize ni bwo u Rwanda rwari rwitabiriye FESPACO nk’umutumirwa wihariye. Usibye kwitabira banahigiye byinshi cyane ko iri ari iserukiramuco rikomeye kandi rirambye muri Afurika dore ko rimaze imyaka 50 riba muri Burkina Faso. MINISPOC yatangaje ko yigiye amasomo menshi muri FESPACO azarufasha gutegura neza FESPAD y’umwaka utaha.



FESPAD ni iserukiramuco nya Afurika ry’imbyino ribera mu Rwanda buri myaka ibiri. Iri serukiramuco ubusanzwe ritegurwa na MINISPOC icyakora bijyanye n’amasomo bigiye kuri FESPACO uyu mwaka ngo rishobora kwegurirwa abikorera bazobereye gutegura ibirori nka biriya mu rwego rwo kugira ngo igende neza kurushaho.

Ibi Minisitiri Nyirasafari Esperance uyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2019 cyari kigamije kuganiriza abanyamakuru ku rugendo delegasiyo y’u Rwanda iherutse gukorera muri Burkina Faso aho bari batumiwe mu iserukiramuco rya FESPACO.

Minispoc

Minisitiri Nyirasafari Esperance mu kiganiro n'abanyamakuru...

Minisitiri Nyirasafari Esperance yagize ati”Ndemera rwose FESPAD tugomba kugira ibyo dukora, tujya muri FESPACO twagiye tureba uko abandi babikora kugira ngo natwe tubyigireho, twatangiye kuyitegura ku buryo dushaka kuyikora neza.” Avuga ku byo bigiye muri FESPACO Minisitiri w’Umuco na Siporo yatangaje ko icya mbere ari uko muri FESPACO bategura ibintu hakiri kare bagatumira abatumirwa hakiri kare.

Ikindi yatangaje ko babonyeyo ni uko FESPACO iba ifite inararibonye zifasha Leta kuyitegura mu buryo bwa kinyamwuga bityo nka MINISPOC nabo kuri ubu bakaba bagiye gushakisha inararibonye zazabafasha gutegura FESPAD ku buryo yarushaho kugenda neza cyane.

Twabibutsa ko iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino FESPAD riheruka kubera mu Rwanda umwaka ushize 2018 bisobanuye ko rizongera kuba umwaka utaha wa 2020 cyane ko riba rimwe mu myaka ibiri.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND