RFL
Kigali

BURKINA FASO: Umuyobozi wa OIF Louise Mushikiwabo witabiriye FESPACO yasuye aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/03/2019 9:44
0


Louise Mushikiwabo umuyobozi w’ihuriro ry’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF) mu magambo ahinnye, kuri uyu wa Kane tariki 28 Gashyantare 2019 yasuye icyicaro u Rwanda ruri kumurikiraho ibikorwa byarwo mu iserukiramuco rya FESPACo riri kubera mu mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso.



Akigera muri iki gihugu yitabiriye iri serukiramuco Mushikiwabo Louise n’ikipe bazanye yasuye aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo byiganjemo gukangurira abanyamahanga gahunda ya Visit Rwanda ndetse no kwereka abanyamahanga ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”.

Kuri uyu munsi nanone hakaba hanabaye ikiganiro mpaka ku iterambere rya sinema mu Rwanda. Iki kiganiro mpaka kikaba cyavugaga ku iterambere rya sinema mu Rwanda. Ni ikiganiro cyari kiyobowe n'abayoboye filime ziri guhatanira ibihembo muri FESPACO barimo Joel Karekezi wayoboye “The Mercy of the jungle”,Clementine Dusabijambo n'abandi.

Kuri uyu munsi ariko kandi ni nabwo muri FESPACO berekanye filime ya gatatu y’umunyarwanda yitwa ‘Inanga’ iyi ikaba ari iya Jean Claude Uwiringiyimana.

FespacoFespacoFespaco

Habaye ikiganiro mpaka ku iterambere rya filime zo mu Rwanda abari bakirimo bagaragaza ko kuba Fespaco izitabirwa n'abayobozi banyuranye mu Rwanda ari kimwe mu cyizere cy'ejo hazaza ha filime nyarwanda. Ikindi ni uko abakina n'abayobora filime bitabiriye Fespaco bari gukura ubumenyi muri iri serukiramuco.

FespacoFespacoFespacoFespacoFespacoLouise Mushikiwabo yasuye 'stand' y'u Rwanda...





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND