RFL
Kigali

Menya aho inkweto zanditseho amazina y’abakinnyi NshutiBe na B.Abeddy ziri guturuka

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/02/2019 17:11
2


Mu mpera za 2018 ni bwo abakurikiranira hafi umupira w’amaguru batangiye kubona inkweto zanditseho NshutiBe bidatinze muri 2019 hagaragara izanditseho B.Abeddy aba bombi bakaba ari abakinnyi b’umupira w’amaguru, bityo hakomeza kwibazwa aho izo nkweto ziri guturuka.



Muri iyi nkuru Inyarwanda.com iragaruka ku hantu izo nkweto zombi, ari iz’umukinnyi wa APR FC, Nshuti Innocent uzwi nka NshutiBe akinana ndetse n’izo Biramahire Abbedy, umukinnyi w’ikipe ya Mukura akina yambaye zaturutse. Si abo gusa kandi kuko hari n’iza Muhire Kevin wakinaga muri Rayon Sports ariko kuri ubu akaba yarerekeje muri Egypt.

Izo nkweto rero zaturutse muri WiGi Shopping, mu magambo arambuye WIGI ni (Want It, Get It) bisobanuye ‘Gishake, Ukibone’. Ni igitekerezo cy’umusore ukiri muto w’umunyarwanda watekereje uburyo bwo gufasha abanyarwanda mu koroherezwa kugura no kugurisha bimwe mu bikoresho bitandukanye. Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’uwashinze WiGi yatubwiye amavu n’amavuko yayo agira ati:

“WiGi Shopping yashinzwe kugira ngo ifashe abanyarwanda, iborohereze kubona equipments (ibikoresho) bakeneye ndetse no kugurisha ibindi byabo bakoresheje batagikeneye ariko bikiri bizima. Ni uburyo bwo guhuza abagura n’abagurisha binyuze kuri Website wagurishirizaho ikintu gishyashya ndetse n’icyakoze kikiri kizima. Si ibyo gusa kuko unyuze kuri WiGi watuma ikintu kivuye hanze y’u Rwanda bikakugeraho bidatinze kandi byoroshye ku giciro gito cyane.”

WiGi
Inkweto z'umukinnyi NshutiBe zanditseho amazina ye zimaze kumenyekana cyane

Nk’uko Clement yakomeje abivuga, WiGi imaze gukorana n’abantu benshi batandukanye barimo abakinnyi b’umupira nka NshutiBe, B.Abeddy, Muhire Kevin n’abandi batandukanye kuko ubatumye bamutumikira. Hari abo bafashije kugurisha bimwe mu bikoresho bari baraburiye abaguzi, waguriraho telephone, imyenda n’ibindi bigaragara ku rubuga rwabo.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga igihe byagiye bifata ngo uwabatumye ikintu ashaka kimugereho giturutse mu bihugu by’amahanga nk’i Burayi cyangwa ahandi bitewe n’icyo ari cyo, yamusubije ko ari iminsi 14 y’akazi, ubwo ni ukuvuga ko ari ibyumweru bibiri ukaba ugejejweho igikoresho wabasabye. Uyu musore yagize iki gitekerezo cya WiGi ari umunyeshuri, aho yiga muri Kaminuza ya Mount Kenya mu bijyanye na International Business, yizeye ko n’abanyeshuri bagenzi be batazasigara inyuma mu gukoresha WiGi.

WiGi
WiGi Shopping niho inkweto za bamw mu bakinnyi zanditseho amazina yabo zituruka

Muri iyi minsi, kuva tariki 20 Gashyantare 2019 kugeza tariki 20 Mata 2019, ni ukuvuga ko ari amezi 2, WiGi Shopping ikaba yashyizeho uburyo bwihariye bwo guhemba abakiriya babo. Unyuze kuri Website yabo ya www.wigishopping.com ukagura ikintu kirengeje amafaranga ibihumbi ijana (100,000 Rwf) ahabwa ibihembo birimo imipira, ingofero n'ibikapu naho igihembo nyamukuru akaba ari amafranga ibihumbi Magana abiri, (200,000 Rwf).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean pierre5 years ago
    Niba badahenda ni sawa ku banyarwanda
  • Alfred5 years ago
    Nta contact twababonaho se ngo tubatume natwe





Inyarwanda BACKGROUND