RFL
Kigali

VIDEO: Umwana we yamaze ukwezi atararira, gukambakamba ari umugani

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/02/2019 15:01
0


Umugore witwa Nyirampayimana Victoria yabyaye umwana wavukanye ubumuga, ukwezi kwirenga umwana we atarize ndetse no gukambakamba ntiyigeze abikora. Umugabo we ndetse n’umuryango bamwamaganiye kure bamushinja kubyara umwana ufite ubumuga bamubwira ko mu muryango wabo nta mwana nk’uwo bigeze bagira.



Amarira azenga mu maso iyo yibutse uko umugabo we n’umuryango w’umugabo bamutereranye akimara kubyara umwana ufite ubumuga. Inkuru y’uburyo yatereranywe ayibara yiyumanganya; agahisha amarira. Akunze kujya ahantu haba hateraniye ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga nk’uwe, akayimungana, agaseka.

Iyo adateruye umwana we bakina, amuramburira igitenge hasi akaryamaho. Kumufata mu ntoki ntibyoroha kuko ahora yinyereza. Kumushyira mu kagare nabyo bisaba ku musegura imisego ndetse ukamuba hafi kugira ngo atinyereza umugozi ukamuniga.

Victoria atuye mu Mudugudu Imanzi Akagari ka Bibare Umurenge wa Kimironko. Umwana yabyaye akavukana ubumuga ni imfura, ari mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko. Umwana wa kabiri yabyaye nta bumuga yavukanye.

Ubuzima bw’uyu mugore bwa buri munsi bugizwe no kwita ku mwana we. Rimwe na rimwe agashaka undi umufasha umwana mu gihe yagiye mu biraka akuramo amafaranga yo kwita ku mwana we. Umudugudu abarizwamo wamufashije kubona ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante).

Byafashe ukwezi kugira ngo umwana arire; kwonka byari ikibazo:

Uyu mwana akimara kuvuka ntiyigeze arira nk’uko bigenda ku bandi bana. Ngo byafashe igihe kigera ku kwezi, abaganga bagerageza bamukuramo ivata bakoresheje akamashine.

Ati “Yavutse atazi kurira.Yamaze igihe kinini muri ‘bomboni’ kurira byo byafashwe nk’ukwezi. Kwa muganga bakoraga ibishoboka sinzi ibyo bamukuraga yameze nyine by’ivata bakagenda babikuruza akamashine.”

Uyu mugore avuga ko umwana we atigeze yifasha ibere ndetse ngo ntiyigeze akambakamba. Ati “Ntabwo yigeze akambakamba nk’abandi. Ntiyigeze avuga ati ‘mama reka mfate ibere kwa kundi abana bafata ibere nyine’. Kumwe wonsa umwana wenda agafata kw’ibere ntabyo yari azi uretse njye wamuyoboraga. N’ubu nta kintu na kimwe azi. Kurya, kunywa ibintu byose ni ukumukorera."

Umugabo we batandukanye akimara kubyara umwana ufite ubumuga:

Muri 2003 ni bwo uyu mugore yabanye mu buryo butewe n’amategeko n’umugabo we baje gushwana. Muri 2004 yibarutse umwana ufite ubumuga, intonganya n’inshyuro zitaha urugo rwari rumaze umwaka umwe rushinzwe n’urukundo rw’abo bombi.

Umwana akimara kuvuka yamwise Mutuyimana Alice. Umugabo we yatangiye kwirengagiza inshingano z’urugo ntiyiyumvisha ikibazo cyari mu muryango ahubwo buri gihe agahoza ku nkeke umugore we yabwiraga ko azakunda mu bibi no mu byiza. Avuga ko yatekereje gutandukana nawe yirinda ko hagira ukomeretsa ukundi.

Umuryango ndetse n’umugabo we bamukuyeho amaboko arabaga arifasha:

Umugabo ndetse n’umuryango avukamo bamwamaganiye kure bamubwira ko bo babyara abana badafite ubumuga. Ngo ntibiyumvishaga ko ari ikibazo cyaje mu muryango, ahubwo bamugendeye kure kuburyo n’ubu batavugana nawe.

Ati “Mu muryango bakimara kubona y’uko bigenze kuriya ntabwo bumvise ko ari ikibazo cyavuye ku mugabo. Bumvise ko ari ikibazo cyije mu muryango giturutse iwacu. Mu by’ukuri urebye bampaye akato kuko nkurikije aho umwana yarembeye nta nujya avuga ati ‘reka mpamagare wa mugore mubaze uko umwana ameze.”

Bitewe n’uko yagiye ahura na benshi bafite abana bavukanye ubumuga, umutima we wagiye ukomera ariyakira akomeza ubuzima n’umwana we. Avuga ko bitoroshye kuba muri sosiyete ufite umwuga wavukanye ubumuga. Ngo bisaba kwiyakira no kwirengagiza abakuvuga.

Arasaba inzego za Leta n’abandi kumufasha mu buryo bw’amafaranga n’ibindi byakunganira imibereho ye.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA VICTORIA AVUGA KU MWANA WE WAVUKANYE UBUMUGA:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND