RFL
Kigali

SALAX AWARDS7: Ab’inkwakuzi batangiye kwanikira abandi mu majwi, menya uko amajwi ahagaze muri buri cyiciro

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/02/2019 14:31
0


Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye abahanzi batanu muri buri cyiciro bahatanira ibihembo bya Salax Awards iri kuba ku nshuro yayo ya karindwi mu gihe cy’imyaka icumi ibi bihembo bimaze bitangirwa ku butaka bw’u Rwanda. Kuri ubu amatora ku bahanzi bahatanira ibihembo yamaze gutangira.



Nyuma y’amasaha 48 aya matora atangiye ab’inkwakuzi batangiye kwanikira abandi mu majwi mu gihe ariko nanone hari abahanzi utamenya neza niba abakunzi babo baramenye ko amatora yatangiye. Aha hari bamwe mu bahanzi usanga badafite n’ijwi na rimwe ariko nanone ku rundi ruhande usanga abahanzi  bamwe bamaze kwereka igihandure abo bahanganye mu majwi.

Abahanzi batanu mu byiciro icyenda bisobanura ko ari nimero 45 zamaze gutangwa. Kimwe mu byatangajwe n'abategura Salax Awards ni uko amatora yo muri iki cyiciro ari kuba hifashishijwe SMS gusa, abahanzi bari gutorwa wandika umubare w’umuhanzi ushyigikiye hanyuma ukohereza kuri 7333 ugahesha amahirwe umuhanzi ushyigikiye ngo abe yakwegukana igihembo muri buri cyiciro.

Tubibutse ko kugeza ubu gutora biri gukorwa hifashishijwe SMS gusa nk'uko Ahmed Pacifique umuyobozi wa AHUPA itegura Salax Awards yabitangarije Inyarwanda.com. Ibi bisobanuye ko gutora ku mbuga nkoranyambaga byamaze gukurwaho hakazabarwa amajwi ya SMS gusa. Amajwi ya SMS azateranywa n'abagize akanama nkemurampaka bityo abegukana ibikombe muri buri cyiciro Uko umuntu atoye muri SALAX Awards7 ijwi rye rihita ryiyongera ku ya majwi bikagaragarira ku rubuga rw’ibi bihembo rwa salax.rw.

Abahanzi banyuranye barimo Queen Cha, The Same, Just Family, Mc Tino na Ama G The Black ni bamwe mu bafite amajwi menshi ariko nanone ugasanga hari abataragira ijwi na rimwe barimo; Peace Jolis, Deo Munyakazi ,Jules Sentore ,Sophia Nzayisenga, Yemba Voice na Andy Bumuntu.

salax awardssalax awardssalax awards

Abahanzi bahatana muri Salax hari abataratangira gutorwa n'ubwo hari n'abamaze kwanikira bagenzi babo...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND