Social Mula wakoze indirimbo nka ‘Ma vie’, ‘Amahitamo’ zigakundwa by’ikirenga azasusurutsa abazasohokera Bahaus Club ku wa Gatanu tariki 01 Werurwe 2019. Ni mu gitaramo kizatangira saa moya z’ijoro (19h:00’). Kwinjira ni amafaranga igihumbi (1 000 Frw) ku muntu umwe.
Bahaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Mu cyumweru gishize habereye igitaramo ‘Gakondo Iwacuumuco’ cyasusurukijwe na Senderi International ndetse n’Itorero Inkesha
Bahaus Bar ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 07888 161 26.