RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus yatwaye agace ka gatatu akora amateka yo kuba asiga umunyarwanda iminota irenga 9-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/02/2019 17:57
0


Merhawi Kudus umunya-Erythrea ukinira ikipe ya Astana Pro Team muri Kazakhstan yatwaye agace ka Huye-Rubavu kari ku ntera ya kilometero 213,1, agace kanini kagize Tour du Rwanda 2019. Yakoresheje 5h21’15”.



Merhawi Kudus yari afite umwenda w’umuhondo yambaye kuri uyu wa Mbere mu nzira ya Kigali-Huye (120,5 Km). Hagati ya Merhawi na Areruya Joseph harimo iminota icyenda n’amasegonda 52’ (9’52”) ku rutonde rw’umunsi akaba anamusiga iminota 9’54” ku rutonde rusange. Ibi bivuze ko kuba Merhawi Kudus yatakaza umwenda w’umuhondo awambuwe n’umunyarwanda, bigoye cyane bitewe n’imihanda isigaye muri Tour du Rwanda 2019.




Merhawi Kudus yasesekaye i Rubavu ari wenyine

Mu muhanda wa Huye-Rubavu, abanyarwanda bagiye bagerageza gushaka uko bashaka amahirwe yo gutsinda agace ariko biza kwanga ubwo Mugisha Moise yananirwaga bigatuma ugusatira yari yakoze byanze kuko yashakaga inzira Ndayisenga Valens yacamo ngo abe yabona umwanya mwiza.

Ubwo abasiganwa bari bagiye kwinjira muri Mukamira, Merhawi Kudus wari waje akorerwa akazi na Tesfom Sirak (Erythrea National Team) na Contreras Pinzon Rodrigo (Astana Pro Team), yaje gucomoka aragenda, arabasiga agera ku murongo ari wenyine nta gitutu afite.


Munyaneza Didier asesekara i Rubavu ayoboye abakinnyi batari bacye

Merhawi Kudus yaje akurikiwe na Taaramae Rein (Directe Energie, France) amusiga amasegonda 15”, Badilatti Matteo (Israel Cycling Academy) yaje ari uwa gatatu asigwa amasegonda 43”. Akimara kugera ku murongo ari uwa mbere, Merhawi Kudus yavuze ko ashima ikipe ye ya Astana uburyo bari kumufasha kwitwara neza muri Tour du Rwanda 2019 kandi ko nta bwoba afite bwo kuba yayitakaza kuko ngo afite ikipe ikomeye.

“Rwari urugendo rukomeye ariko ubwo twaburaga ibilometero icumi ni bwo nabonye ko bishoboka ko natwara umunsi. Abakinnyi bane bansoje inyuma bansatiriye bikomeye ariko mfashwa n’ikipe yanjye, baje kuruha ndakomeza ndahatana mbona abari banteye ubwoba bari kugorwa bikomeye mpita mfata icyemezo cyo gucika vuba ndaza ndabikora”. Kudus


Merhawi Kudus agera Rubavu n'umwenda we w'umuhondo

Melhawi Kudus avuga ko gutwara Tour du Rwanda 2019 byaba ari ukwihorera guterwa n'uko mu 2012 atigeze agira amahirwe yo kuba yatwara isiganwa riri kubera mu gihugu afata nko mu rugo ku mugabane wa Afurika.

Areruya Joseph yaje ku mwanya wa cumi (10) asigwa iminota 9’52”. Contreras Pinzon Rodrigo (Interpo Cycling Team) yaje ku mwanya wa gatanu asigwa iminota 8’02”. Aguire Caipa Hernan Ricardo yafashe umwanya wa gatatu arushwa amasegonda 58”. Aba bagabo baje bakurikiye Merhawi Kudus, yaje kubacika ubwo yashakaga gutwara amanota y’akazamuko ka nyuma ka Bigogwe kari ku butumburuke bwa metero 2470. Aka kazamuka ni ko karuta utundi twose turi muri Tour du Rwanda 2019.


Areruya Joseph agera i Rubavu

Ndayisenga Valens umunyarwanda ufite Tour du Rwanda ebyiri (2014, 2016) akaba ari kapiteni wa Team Rwanda iri gukina isiganwa ry’uyu mwaka, yaje ku mwanya wa 13 asigwa 9’52’’.


Taaramae (Directe Energie) yahageze ari uwa 2

Manizabayo Eric bita Karadio wa Team Benediction Excel Energy yaje ku mwanya wa 15 asigwa iminota 9’58” mu gihe Jean Bosco Nsengimana kapiteni wa Team Benediction Excel Energy yaje ku mwanya wa 27 asigwa iminota 13’53”. Yaou Gadji w’ikipe y’igihugu ya Cameroun ni we mukinnyi utabashije gusoza isiganwa mu bakinnyi 77 bahagurutse i Huye.

Dore uko ibihembo byatanzwe:

Merhawi Kudus umunya-Erythrea ukinira Astana Pro Team (Kazakhstan) yatwaye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2019 yambikwa umwambaro wa SKOL anakomeza kuba mu mwenda w’umuhondo (Yellow Jersey). Kudus kandi yakomeje no kuba umunyafurika uri guhiga abandi muri Tour du Rwanda 2019.






Merhawi Kudus ahembwa na SKOL


Merhawi Kudus yaje no guhabwa igihembo cy'umukinnyi warushije abandi gukakamba imisozi (Best Climber).


Merhawi Kudus umunyafurika wahize abandi

Du Plooy Rohan ukinira Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo yahembwe nk’umukinnyi urusha abandi kubaduka mu muhanda hagati (Best Intermediate Sprinter).


Du Plooy Rohan uhiga abandi ku muvuduko

Jeremie Bellicaud ukinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa y’abakinnyi batarengeje imyaka 23, yahembwe nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza binatewe nuko yarangije ku mwanya wa munani mu muhanda wa Huye-Rubavu ndetse ku rutonde rusange akaba ari ku mwanya wa munani (8).


Jeremie umukinnyi ukiri muto witwaye neza

Kasperkiewicz Przemyslaw (Delko Marseille Provence KTM) yahembwe nk’umukinnyi warushije abandi ibijyanye no guhatana cyane mu rugendo (Best Combatitive Rider).


Kasperkiewcz warushije abandi guhatana

Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Delko Marseille Provence KTM yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umunyarwanda wabashije kwitwara neza.


Areruya Joseph umunyarwanda uhagaze neza

Astana Pro Team yabaye nk'ikipe y'umunsi dore ko banafite umwenda w'umuhondo.



Asatana Pro Twam ni ikipe ifite isiganwa mu biganza

Dore abakinnyi 10 mu muhanda Huye-Rubavu ( 213,1 Km):

1.KUDUS Merhawi (Astana Pro Team ):5h21’15”

2.TAARAMÄE Rein (Direct Energie): 15”

3.BADILATTI Matteo (Israel Cycling Academy): 43”

4.AGUIRRE Hernán(Interpro Cycling Academy): 58” 5.CONTRERAS Rodrigo (Astana Pro Team): 8’2”

6.MULUBRHAN Heno (Eritrea NT): 9’:27”

7.STALNOV Nikita (Astana Pro Team): 9’27”

8.BELLICAUD Jeremie (France U23): 9’34”

9.LOZANO David (Team Novo Nordisk): 9’52”

10 ARERUYA Joseph (Delko Marseille Provence): 9’54”


SKOL n'igare ntabwo bisiganwa


Abahinzi b'icyayi ba Nyabihu ni bamwe mu baryoshya isiganwa





Abanyeshuri bahabwa amahirwe yo kureba uburyohe bw'igare

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND