RFL
Kigali

Mani Martin yahishuye ko umwenda yahembewe muri FESPACO ufite agaciro ka 450,000frw, ngo bawukopeye kuri Rudahigwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/02/2019 16:23
3


Tariki 24 Gashyantare 2019 hari ku munsi wa kabiri w’iserukiramuco rya filime rikomeye ku mugabane wa Afurika (FESPACO), habaye umugoroba wo gutarama ku byamamare byitabiriye iri serukiramuco. Muri uyu mugoroba niho Mani Martin yahembwe nk’umusore wambaye akaberwa muri ibi birori.



Nyuma yo guhembwa, twegereye Mani Martin ngo atuganirize kuri uyu mwambaro. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com, yadutangarije ko uyu ari umwambaro yadodesheje mu Rwanda, akaba yarawise ‘Umutoni’. Uyu mwambaro wahanzwe n’umunyarwandakazi witwa Umutoniwase Joselyne.

Mani Martin

Mani Martin ni uku yatambutse yaberewe

Mani Martin yagize ati "Igihembo nahawe cyanshimishije cyane! By'umwihariko kuba umwambaro nahembewe  ari uwakorewe mu Rwanda ugakorwa n'umunyarwanda, guhamagarwa ku ruhimbi mpuzamahanga nshimirwa ko nambaye uwo mwambaro ni ikintu gishimishije cyane. Uyu mwambaro witwa “Umutoni” wakorewe muri Rwandaclothing uhimbwa n'umuhanga mu guhimba imyambaro witwa Umutoniwase Joselyne. Yawukoze avanye inganzo ku mwitero w'umwami Rudahigwa. Uyu ni nawo mwihariko nawukundiye kuko nabonye ari umwenda ungaragaza nk'umunyafurika w'umunyarwanda ndetse ukaba unafite inkuru ivuga ku mateka y'u Rwanda.”

Mani Martin

Mani Martin ni uku yari yambaye

Abajijwe ku gaciro k’uyu mwenda, Mani Martin yagize ati "ubusanzwe ni umwambaro ufite agaciro n'igiciro bitasobanurwa mu mibare y'amafranga turamutse tuwugura, icyakora kubw'ubufatanye nk'abahanzi hagati yanjye na Rwandaclothing uyu mwambaro uhagaze amafranga y'urwanda ibihumbi magana ane na mirongo itanu (450,000frw).”

Mani Martin yabajijwe impamvu yahisemo kugura umwenda umuhenze gutya  agira ati "Ubusanzwe gusangiza abatuye Isi inkuru y'u Rwanda na Africa ni ibintu nkunda kandi nshoboye gukora mbinyujije mu buryo butandukanye haba mu bihangano, mu mashusho, amafoto cyangwa imyambaro. Igihe ni iki ngo ubwiza bw'u Rwanda cyangwa Africa buvugwe bunandikwe binagaragazwe natwe ubwacu.”

Yabajijwe niba abona imyambaro ya Kinyarwanda yahatana ku isoko mpuzamahanga agira ati "imyamarire irimo umwihariko wa kinyarwanda irusha iy'ahandi henshi, icya mbere ni ukuba abantu ari bwo bari kuyibona bwa mbere bakayihishurirwa, ikindi ni imyambarire ihesha agaciro abo turi bo ikavuga inkuru yacu isi itajya ivugaho, ubwiza, ubushongore n'ubutengamare bw'umunyarwanda wishimye, uberewe.”

Mani Martin

Mani MartinUyu mwambaro watumye ahembwa nk'umusore wari wambaye neza

Ku kijyanye n’ubutumwa yagenera uwamudodeye uyu mwenda wamuhesheje igikombe, Mani Martin yagize ati "Icyo nabwira Umutoniwase na Rwandaclothing ni uko mbashimiye ko banyambitse neza kandi byaratunguranye ariko bakagerageza uko bashoboye mu gihe kidashobotse umwambaro ukenewe ukaboneka, nababwira kandi kimwe n'abandi bose bakora ibikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda) kubigira intego ku buryo isi yose itureberamo isura nziza y'u Rwanda rutagaragazwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga. Abanyarwanda twese kandi mbabwira nanjye nibwira dukunde iby'iwacu kuko nta wundi uzabidukundira tutabikunze ubwacu, ahubwo abandi bazabikunda babitubonyeho.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ketty5 years ago
    Olololo 450k?ubwose igikombe baguhaye arimo?ubwose werekanye umwambaro wacu koko ko twambara ibidahenze? Channel se kuki atakenyeye umushanana?ko ariwo mwambaro wacu?
  • Ngewe 5 years ago
    Ariko nkubwo turagana hehe niba man Martin yambara imyenda ntiyo rudahigwa yambara.
  • Mugema5 years ago
    Dore uyu ngo ni Ketty! Ubu nk'uyu ni muzima mumutwe??? Uraubaza ko yerekanye umwambaro wanyu se Hari uwawe wamuhaye ngo ajye kuwukwerekanira? Niba mwambara ibidahenze se aha Hari ukubwiye ngo mwambare ibihenze? Ubwo nkawe ubabarahe muby"ukuri!? Ntimukazabe umwuka w'ishyari mubintu byose please! Utangiye kubaza icyo Shanel atambaye se we Hari uwakigushinze? Niba Mani Martin yambaye umwenda we yaguze kuri icyo giciro yagera mubirori ba nyirijisho bakamunoma nk'uwaberewe kurusha abandi uragirango ahite ahindura ibyo yagiye yambaye yambare umwambaro wawe wa make nkuko ubivuze? Oya mujye mutejereza 7 mbere yo kuvuga rwose.





Inyarwanda BACKGROUND